RNC ,UMUYOBORO MUSHYA UNOGEYE HUTU POWER MU GUPFOBYA GENOCIDE - TopicsExpress



          

RNC ,UMUYOBORO MUSHYA UNOGEYE HUTU POWER MU GUPFOBYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI!! . October 15, 2014 at 11:39pm kwegeka genocide yakorewe abatutsi ku bayihagaritse (RPA) ,Guhindura abahigwaga abicanyi,ni bumwe mu buryo bwo guhakana,gupfobya no gusibanganya amateka ya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.ibi bikorwa si ibyanone,byabayeho kuva kera ku zindi genocide zabayeho mu mateka yisi.uku gupfobya rero usanga kwibanda ku gusimbuza amateka yabayeho ibihimbano ( méthode historique alternative à l histoire officielle ) usanga abahakanyi bagerageza guhimba amateka ahabanye nayabayeho mu gutegura genocide,kuyigisha no kuyishyira mu bikorwa.kuri genocide yakorewe abatutsi mu rwanda muri 1994,usanga udutsiko twabahezanguni (hutu power) bagoreka amateka bahakana ko itigeze itegurwa bakirengagiza ko umutwe winterahamwe wateguwe,ko haguzwe imipanga yo gutemesha abatutsi,ko habayeho kuyigerageza mu bigogwe,rukumberi,bunyambiriri na bugesera kuva muri 1962/63,1972/3 ,1991/92/93,ko habayeho inyigisho zo guhindura umututsi inyamaswa (inzoka,inyenzi...). Ibi usanga no kuri genocide yakorewe abayahudi (Holocaust) byarabayeho aho usanga abahezanguni baba Nazi bahakana ko nta byumba byicirwagamo abayahudi byabayeho ( chambres à gaz ),usanga abayahudi baritwaga nabo (cockroaches,Schaben...). Ibi akaba aribyo bikomeje kugenda bikoreshwa nintagondwa zabahutu zateguye,zikanakora genocide yabatutsi mu Rwanda.Ibikorwa byo gupfobya rero kuri ubu birimo kwifashisha abagambanyi babatutsi nabanyamahanga biyitta impuguke kugirango ubutumwa bwa Hutu Power buhindure isura ngo kuko bivugwa na bamwe mu bwoko bwakorewe genocide,uyu ukaba ari umugambi umaze igihe kirekire wagiye ugeragezwa mu buryo bwinshi ariko ukabapfana.Intagondwa zabahutu zabanje kubinyuza kuri Ingabire victoire ngo kuko atari mu Rwanda mu gihe cya genocide biba ibyubusa,none bahinduye strategie yo kubicisha ku bazungu nabagambanyi bababatutsi! ubu akaba aribwo buryo Hutu Power ishaka kugaruka mu Rwanda yihishe inyuma babagambanyi bababatutsi bo muri RNC. Uyu ukaba ari umugambi wateguriwe rimwe na genocide nyirizina,aho usanga Hutu power yaranateguye kuyihakana bifashishije inyandiko,film,nabashakashatsi bo muri systeme yabo nibindi bitandukanye.Mu butumwa butangwa nabagenocidaires niho uzasanga abahezanguni bihandagaza bakavuga ko nta tegeko ryavuye hejuru ngo ritegeke kurimbura abatutsi!!Ese mbibarize abajya bakurikira amateka yumugambi mubisha wo kurimbura abatutsi, iyo mwibutse kambanda na sindikubwabo ,ba mugesera na bagosora amagambo bagiye bavuga mu mbwirwaruhame niba batarayavugaga ari abayobozi bakuru muri leta? Ese ubwo sindikubwabo yifatiraga mu gahanga abo yise ba ntibindeba i Butare akababwira ngo mukore kambanda akabwira abaturage ngo nta mpongano yumwanzi,Bagosora ati ngiye gutegura imperuka,Hanyuma na mugesera ati tugiye kubanyuza iyubusamo!!Za mpuguke zo muri film Rwandas untold story barabyibutse ?? Barihandagaza cyane nanone bakavuga ko abari mu kazu batari bazi ibyuyu mupango wo kurimbura abatutsi,kandi aribo batanze bakanshaka imipanga yo kwica!! bashinze radio yo kwigisha no gushishikariza kwanga no kwica umututsiinyenzi,inzoka Ibi byose rero akaba aribyo Jane Corbin na producer John Conroy bagerageza guhinduriza maze uwishwe bakamuhindura uwishe!! maze na Rudasingwa na Kayumba bakabitera bakabyikiriza bitwajeko bakomoka mu bwoko bwakorewe genocide ngo umunsi Hutu power yagarurse ku butegetsi mu Rwanda izabaheke !!
Posted on: Wed, 15 Oct 2014 21:43:24 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015