RUSIZI: CEPGL IRASABA KO ABAGORE BAKORA UBUCURUZI BWAMBUKIRANYA - TopicsExpress



          

RUSIZI: CEPGL IRASABA KO ABAGORE BAKORA UBUCURUZI BWAMBUKIRANYA IMIPAKA BOROHEREZWA Umuyobozi wa CEPGL (Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’ibiyaga bigari) Herman Tuyaga arasaba abakora ku mipaka korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo babashe gutera imbere mu bikorwa byabo, dore ko akenshi usanga bakora ubucuruzi buciriritse ari nayo mpamvu bagomba koroherezwa kugira ngo nabo babashe gutera imbere kimwe n’abagabo. Ibi yabivugiye mu nama y’iminsi ibiri yabereye mu Karere ka Rusizi kuva tariki ya 14/01/2015 yahuje abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) n’u Burundi hamwe n’inzego zikora ku mipaka, igamije kurebera hamwe uko inzitizi bagaragaje zakemuka. - See more at: kigalitoday/spip.php?article21809#sthash.YA2ROmhV.dpuf
Posted on: Fri, 16 Jan 2015 17:03:45 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015