Rwanda :abanyereza umutungo wa leta bajye babibazwa - TopicsExpress



          

Rwanda :abanyereza umutungo wa leta bajye babibazwa banawugarure. Mwaramutse, Nk’uko byumvikana kuri paulkagame.tv na youtube, ejobundi taliki 12 Nzeri 2014, perezida Kagame yafatanije n’abandi kwakira umusenateri mushya witwa Gertrude Kazarwa, anakira imihigo y’abayobozi nk’uko bisanzwe buri mwaka. Mw’ijambo yavugiye muri iyi mihango yabereye mu nteko ishinga mategeko, yashimye abagaragaje imihigo myiza, yishimira ko muri rusange abenshi bakoze neza anabasaba gukomereza aho. Yaboneyeho akanya yibutsa ko bitari bikwiye ko ibibazo by’abaturage byategereza ko abasura ngo bikemurwe, ko abayobozi babana n’abaturage bakwiye kubikemura mbere. Perezida Kagame kandi yagarutse ku bayobozi banyereza ibya rubanda, ashimangira ko ibidindiza u Rwanda atari amikoro make gusa, ngo ahubwo harimo n’ibiterwa n’abayobozi badakora neza akazi kabo, barimo n’abanyereza umutungo w’igihugu. Umva uko perezida Kagame abivuga uhereye ku munota wa 14 n’amasegonda 41 : « Aliko ibyo biri ku nzego zose, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, biri no muri za ministeri nazo zari zikwiye kuba zikurikirana kugira ngo bamenye nabo ibyo bakora, za ministeri uko zuzuzanya, bikagendera hamwe. Ntabwo kimwe cyatera imbere ikindi kidatera imbere. Ikibazo nshaka kurangirizaho, ni ikibazo cyo kubazwa ibyo dukora, accountability, accountability kugeza ubu ubundi biragenda bitera intambwe, aliko ngira bigomba gutera intambwe kurusha. Abantu usibye kutuzuza neza no gukora ibikwiye gukorwa, ku mpamvu zitandukanye, hari impamvu yindi nshaka kuvuga ijyanye n’uburyo abayobozi bamwee, nta n’ubwo aba ari benshi aliko iyo bahari batukisha twese. Uburyo buba buhari bwo gukorera abaturage bukagirwa ubwabo, ubwo baba bahawe bwo gukorera abaturage, bakabigira ibyabo. Ubwo umutungo rusange utwarwa n’abantu ku giti cyabo, ibyo nabyo, bishobotse, bikwiye gucika burundu, nibura bikagabanuka ku buryo bugaragara. Aliko sinshaka ko twakwibeshya ngo duhore twigereranya n’abameze nabi, ngo tuvuge ko kubera ko turi imbere yabo, ubwo dushobora kurekera aho ntitugire ibindi dukora, oya. Kuri twebwe ngira ngo u Rwanda rufite imiterere yarwo, itandukanye n’iyahandi. Erega abandi wenda hari n’ubwo bafite ibyo banyereza (amashyi), bagira ibyo banyereza bakagira n’ibisaguka, aliko twebwe, twebwe iyo buri muntu wese yakozemo anyereza, nta gisaguka, nta gisagukira abandi, nta gisagukira abaturage. Twebwe rero dufite umulimo ukomeye wo kubirwanya kurusha ahandi (amashyi), ahandi bafite byinshi, bashobora gukoresha uko bashatse ndetse bakishimira n’uwo muco, bikababera mahire, twebwe ntabwo byatubera mahire, n’iyo mpamvu mpora mbisubiramo. N’iyo mpamvu rero, nasabaga inzego zitandukanye, cyane cyane iz’ubutabera, n’ubushize wenda ntitwabivuzeho bihagije, aliko kubaka ubushobozi, muri izo nzego z’ubutabera n’iz’ubucamanza n’izindi bikorana, ni ukugira ngo abantu bashobore gukora akazi neza, bashobore gukurikirana, bashobore kumenya ukuri, hanyuma muri uko kuri, ubutabera buboneke. Ababa baranyereje umutungo wa leta ubwo ni ukuvuga w’abanyarwanda, ntabwo bakwiriye guhindurirwa akazi gusa, cg kugira gute, bakwiye gukurikiranwa bakabibazwa ndetse bakabigarura (amashi), baba bakwiye kubisubizaho, aho babivanye. Ntabwo uwo muco abantu bakwiriye kuwemera, ko habaho inyerezwa ry’umutungo wa leta, umutungo w’abaturage, ngo umuntu mu gitondo yifatire ticket yigendere, ajye kubeshya ko yari azize politiki. Politiki aba azize ni politiki mbi inyereza umutungo w’abanyarwanda. Abafite n’ababakira rero niba bagabana uwo mutungo niba ari ibindi bashakisha ntawe uzi ibyo ari byo aliko bikwiye guhagarara. Abanyereza umutungo wa leta, bakwiye kubibazwa, ndetse bishobotse, bakawugarura. Ibyo ngira ngo byumvikan. Ibi tujya aho tugakora imihigo, aliko imihigo na yo igira uburyo ikorwa n’uburyo ikorerwamo » youtube/watch?v=tmJS0OLINWE paulkagame.tv/
Posted on: Sun, 14 Sep 2014 08:31:36 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015