tugeze kuri Episode ya 42 ya kozoni lover ikaba ari episode ya 14 - TopicsExpress



          

tugeze kuri Episode ya 42 ya kozoni lover ikaba ari episode ya 14 kuri season ya 3 kuri kozoni lover ndetse ikaba ariyo isoza season ya 3. aha niho twari twagarukiye: Jolie ahita ambaza atiuriya mugabo yitwa nde?? Nyawe:yitwa Emile Jolie aba nkusaze atiayiweeee Nyawe:chry ubaye iki? Jolie:uriya mugabo ni papa wanjye umbyara!!! . Episode 14 (final) . Ubwo jolie yahise ansiga aho aragenda nanjye ndahaguruka ndagenda. Ubwo nagiye kuryama bukeye tujya mwishuri nkuko bisanzwe turiga... Numugoroba hari gahunda yo kojya kureba Emile ubundi tugapanga uko twahangana na Noella...kuruwo munsi ntibyakunze kuko Emile ntitwamubonye! Ubwo kumunsi ukurikiyeho nyuma yamasomo nibwo njye na linda twagiye kureba Emile tumusanga hahandi duhurira ubundi dutangira gupanga... Emile:murabona ko uriya mukobwa afite imbaraga zidasanzwe kumutera birasaba kwitonda... Nyawe:twebwe ubwacu niyo tutamwataka we ubwe azatangira kutwica ejo... Linda:ejo afite gahunda yo kutwica?? Nyawe:Noela yantegetse kukwica kandi bitarenze iminsi ine ngo kandi nintabikora azatwica twese ndetse na Jolie azicwa kandi kuva abimbwiye uyu munsi nuwagatatu! Emile:uvuze iryo zina nibuka umukobwa wanjye,nanjye umukobwa wanjye nari naramwise Jolie,hanyuma se uwo jolie we arazira iki? Nyawe:ntacyo nuko gusa Noela afite gahunda yo kuturimburaba nincuti zacu... Linda:niba aribyo reka twige uko turi bubikore! Emile:uriya mukobwa afite imbaraga nyinshi kandi asobanukiwe kurwana ndetse afite abasore nabo barwana cyane icyo nicyo cyambere mufite kumenya.. Nyawe:njye ibyo narabyiboneye... Linda:none ubwo? Emile:njyewe na we tugomba guhangana nuriya mukobwa turi babiri hanyuma Nyawe nawe araba ahangana na babasore be abananiza.... Nyawe:reka reka uziko mugirango mfe! Emile:oya linda araba amfasha guhangana na Noella kuko Noella nitubasha kumushyira hasi bariya basore be kuko ari ibiremwa bye barahita bacika intege ndetse bahagarike kurwana... Nyawe:naza gukubitwa bikandenga! Linda:reka bikorwe gutyo! Nyawe:ubwo kujya kumutera ni ryari? Emile:kuko tutazi aho ari ubwo twe turategereza tuzamutegere aho mwavuganye muzahurira umaze kwica linda,kuko azaza aje kureba ko ibyo yagutumye wabikoze ubwo natwe tuzaba turi hafi aho duhite twataka! Linda:ubwo tuzataka ejo saa moya zijoro!! Emile:yego ahubwo muze mbatoze ho gato... Ubwo ahita atangira kutwereka tekinike zimirwanire.....nyuma birangiye turagenda nawe aragenda... ....................... Umunsi ukurikiyeho twagiye muri class ariko nimugoroba tuziko hari intambara... njye na linda twize igice kimwe cyumunsi ubundi bigeze mumasaha ya nimugoroba dutangira kwitegura...ubwo saa moya zigeze duhita tujya kureba Emile dusanga nawe yambariye urugamba...dufata inzira twerekeza ku ishyamba...tugeze imbere bo barahagarara bihisha ahantu njye ndakomeza aho navuganye na Noela tuzahurira.mpageze nsanga yahageze kare... Noela:uzanye nande? Nyawe:ndi njye nyine! Noela:ibyo nakubwiye gukora warabikoze? Nyawe:wowe ubwawe uraza kumenya ko nabikoze cyangwa ntabikoze... Noela ahita abwira abasore be atimumwice nonaha Uburakari buhita buza ari bwinshi numujinya numva imbaraga zirikubye ubwo abasore be bahita baza dutangira kurwana hasi hejuru ariko batangira bankubita turarwana ingumi imigeri inkokora mbese ibintu biba ibindi ubwo mpita nkubita umutwe umwe murabo basore mumaso mbona aguye hasi nsigara mpanganye nundi usigaye ubwo noela ahagaze hirya areba uko bigenda njyiye kubona mbona hari abaturutse mukirere baza kumigeri ikaze Noela ahita azamuka mukirere kubasanganira nawe kumigeri myinshi irene iyabo barakubutana bya nyabyo bararwana nanjye ubwo ariko ndi kurwana bya danger wa musore wundi wundi nari nakubise akajya hasi nawe ahaguruka aje nuburakari noneho ubwo umurwano uba utangiye bundi busha ubwo kurundi ruhande Noella ntiyari yoroheye linda na Emile rwari rwabuze gica aza gukubita linda ajya hasi Emile asigara ahanganye... Noela ahita abwira Emile atinarakubabariye ubushize ubu ngiye kukwica...ubwo ahita amusimbukira agiye kumukubita inkokora mugituza nanjye ubwo mba nabibonye mpita nsimbuka mukirere mpita mukubita umugeri turi mukirere ahita agwa hirya. Linda ahita agwa mukantu kuko ntiyarazi ko nzi kurwana bigeze aho ubwo Noela ahita ahaguruka atangira kundwanya ariko nkamurusha tekinike nkamukwepa njye nkahita mukubita ikintu kiremereye ubwo babasore nari namaze kubashyira hasi barongera barahaguruka linda nawe ahita ahaguruka arwana nabo nanjye na Emile duteranira noela turamukubita bya danger ubwo amaze gucika intege mpita njya gufasha linda guhangana naba basore be.Emile ahita afata Noela mwijosi aramuniga linda ahita agenda azamura nzara azikubita Noela mwirugu ahita atangira gushiramo ubuzima ubwo babasore bahita bacika intege ubwo kuko amaso yanjye yari yatse icyatsi ndebana nabo mpita numva ibintu binyirukankiye mumutwe ubwo noela ahita apfa babasore bahita baza bampagarara iruhande...nibaza ibibaye...mbaza Emile ntiko bampagaze iruhande nukuberiki? Emile:niba mwarebanye ubwo nyirabuja yapfaga ubwo bahise bahinduka abakozi bawe... Linda:Imana ishimwe urugamba rurangiye..... Kumunsi wakurikiyeho ari kumanywa turahura kugirango twishimire insinzi...tujya mumujyi twicara ahantu turasangira tunaganira... Ubwo twari kumwe na jolie ndetse na David...Jolie na Emile baza kwibwirana Emile amenya umukobwa we....biba ibyishimo byinshi barahoberana Emile yishimira ko yatabaye umwana wumukobwa atazi ko ari umwana we..... Ubwo turakomeza turaganira...nibyishimo byinshi!!! Linda arambwira atiburiya wabonye imbaraga zidasanzwe ndetse buriya babasore bari aba Noella ubu babaye abawe niwowe uzajya ubategeka... Nyawe:yego ubu ndakomeye kbs nzajya mbohereza kuri operation njye niryamiye! Nyuma amasaha amaze kwicuma... Emile:ubwo rero ubwo urugamba rurangiye reka njye kureba umugore wanjye.... Emile yaradusezeye aragenda dusigara dufite ibyishimo..nawe agenda afite ibyishimo byo kubona umukobwa we! Amaze kugenda... Jolie aranyegera arambwira atichou urankunda? Nyawe:yego ndagukunda cyane. Jolie:icyo nkusaba urakinkorera? Nyawe:yego rwose chou wanjye!!! Jolie:ndashaka ko wowe ubwawe unduma nanjye nkahinduka Kozoni kugirango mbe nkawe... Akibivuga linda ahita ahindukira arandeba. . End of season3
Posted on: Wed, 31 Dec 2014 11:47:23 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015