12:45 Amakuru Minisitiri wIntebe Anastase Murekezi yamaganye - TopicsExpress



          

12:45 Amakuru Minisitiri wIntebe Anastase Murekezi yamaganye abakwije ibihuha ko amafaranga yubwisungane mu kwivuza yagabanijwe. Yari ejo mu Karere ka Ruhango atangiza igihembwe cyihinga. UMUNYARWANDA YATAWE MURI YOMBI MU GIHUGU CYA SUWEDE Uyu munyarwanda ugaragazwa gusa ko afite imyaka 59 nkuko ikinyamakuru Expressen kibitangaza akurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka,arashimira akarere ka Karongi kubera ko nako katishimiye umwnaya kagize mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, intego ikaba ari uko aka karere gasubirana umwanya wa mbere kahozeho. Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba burasaba abayobozi bo nzego zibanze muri iyi ntara guharanira kwihutisha iterambere ry’abaturage kugirango 42% bari mu nsi y’umurongo w’ubukene muri iki gihe bazabe nibura ari 24% muri 2018. I Vatican uwahoze ari intumwa ya Papa muri Repubulika Dominicaine yahagaritswe. Akurikiranyweho ibikorwa byo gusambanya abana.
Posted on: Wed, 24 Sep 2014 10:52:16 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015