AMATEGEKO: Hari igihe amategeko atajyana nibyo twita - TopicsExpress



          

AMATEGEKO: Hari igihe amategeko atajyana nibyo twita logique: Ex: 1.Ntawushobora kwitwaza ko atari azi itegeko mugihe yakoze ibinyuranye naryo.Arikose nibangahe mubantarwanda bashobora kugerwaho nigazeti ya leta?Abazi kuyisoma se bo bangana iki? 2.Umukecuru numusaza bamaranye imyaka 50 nabana 12;bagomeza kwitwa ingaragu no gufatwa gutyo mumategeko,igihe cyose batarasezerana kubana imbere y,amategeko!!!!! 3.Mu mategeko,umwana wese utaranditswe mu bwanditsi bwirangamimerere mu minsi 15 ikurikira ivuka rye,afatwa nkutaravuka.Byagutangaza nawe ubaye ubarwa utyo!!!! 4.Mu mategeko ry,u Rwanda umusore numukobwa barengeje imyaka 18,iyo bakoze imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho,bidatangiwe ikiguzi,baba bakoze ibintu bitabujijwe n,amategeko.Binyuranye cyane namategeko y,Imana!!!! 5.Uburemere bwicyaha cy,ubujura,ntibushingira ku gaciro kikibwe,ahubwo k,uburyo bwakozwemo. Ex:Umuntu wishe idirishya ry,inzu akibamo inkoko 1,azahanwa kurusha umuntu wibye inka 100,azisanze mu rwuri!!!!!!
Posted on: Thu, 04 Dec 2014 21:55:34 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015