AMWE MUMATEKA Y’UMUNYAMULENGE KAZI Rose Mapendo WAKOZE FILM - TopicsExpress



          

AMWE MUMATEKA Y’UMUNYAMULENGE KAZI Rose Mapendo WAKOZE FILM YITWA PUSHING THE ELEPHANT (gusunika inzovu) Ubuzima bwe mbere y’intambara yavukiye ruguru imulenge muri 1963, akaba avuka kubabyeyi ba banyamulenge, yashatswe afite imyaka 16, muri 1994 yaungiye bujimayi aho abana bagombaga kwiga n’umugabo we akaba yari umucuruzi w’inka. Ubuzima bwe muntambara Kuva muri 1994 hari umwuka mubi wo kwica abatutsi. Ku minsi 2/8/1998 aba polisi nibwo baje iwiwe bashaka umugabo we, ariko ababesha ko umugabo adahari, arafatwa ajanwa ku biro byaba polisi n’umuhungu we, ariko bakomeza ku mubaza aho umugabo ari kuko bashaka ga no ku munyaga amafaranga, ariko yababwiye ko ya guye kugura inka zo ku dandaza, nyuma we n’umuhungu we baje kurekurwa ariko batanga amafaranga ndetse bamwe muba polisi babasezeranya kuzarinda umuryango we, nyuma umugabo yakomeje kwihisha, amakuru yaje gusakara ko president MOBUTU yavuze ko abatutsi bose bagomba kwicha imitingo yabo igafatirwa, ubwoba bwabaye bwinshi, babaho mubuzima bwo kwihisha gusa.. ariko ntibyatinze baje kwisanga muri prison kuri 23/9/1998 hamwe n’abandi batutsi benshi. Ubuzima bwe muri prison Prison bayimazemo amezi 16, bacunzwe cane, baje gutegeka ko abagabo bose bicwa harimo n’umugabo we, abagore n’abana bagombaga kwicwa n’inzara, abagore babiri nabana babiri barishwe, nta biryo, nta miti. Kugira ngo akize umuhungu we warugiye kwicwa n’abasoda byabaye ngombwa ko atanga umukobwa we Amy warufite imyaka 17 gusa ajya kuba umugore w’umusirikare, mapendo muriki gihe yara kuriwe kandi yara rwaye, yaje kubyara amahasha muri prison abitirira commandant wa camp! Itegeko ritanzwe ryo kubica commandant yara mufashe iwe n’umuryango we ab’imurira KINSHASA, nyuma y’amayinga abiri yoherejwe na leta ya America muri CAMEROUN bajya kwitabwaho na croix rouge. Hagataho umwanawe witwa NYANGABIRE warufite imyaka 12, byabaye ari kwa sekuru, baraburana bongeye guhurira aho munkambi. Mu kwa 7/2000 Mapendo n’abana be b’imuriwe muri amarika ariko umwana we NYANGABIRE, yarasigaye, aguma munkambi imyaka itandatu yose abana na nyirakuru. Ubuzima Bwe Muri USA Amaze kugera USA yatangiye ku bika amafaranga yo kwohereza abapfakazi b’impunzi, kandi ya komeje ku garagaza akarengane gakorerwa impunzi, Yaje gushiraho umuryango udaharanira inyungu awita Mapendo international, ukaba ufasha abantu bahuye n’ibibazo byi ntambara, nko gufatwa kunguvu, gu hahamuka, ukaba ufasha abantu kugarura icizere co kubaho. Ibikorwa bye n’indashikirwa, kandi bifite impact ikomeye haba mubayobozi ndetse n’abantu muri rusange kuko bi bakangurira ubutabera. ibihembo y’egukanye Rose mapendo, yashimiwe na MAISON BLANCHE kubera ibikorwa bye. - Muri 2007 yatsindiye igihembo citwa Volvo for Life Award kubera ibirwi bye mu gufasha ikiremwa muntu yahawe izina “ American greatest hometown Hero” aho bamuhaye 50,000$ bamuha n’imodoka ya Volvo buri myaka itatu ubuzima bwe bwose. - Muri 2009 yabaye UN Humanitarian w’umwaka, ibyo birori byi tabiriwe n’abanyabyubahiro bakomeye nka Hilary clinton, angelina jolie n’abandi benshi. Yakoze ibiganiro byinshi ku ma television yo muri amerika, yakoranye iki ganiro na BBC, yakoze za dialog nyinshi zitandukanye, Ibikorwa bye bikaba bikorerwa mu RWANDA, BURUNDI na KONGO. Iyi film yiwe yitwa PUSHING THE ELEPHANT Yasohotse 2010, imara iminiti 90, ni film iri mubwoko bwa documentaire, ikaba yara yobowe na Elizabeth Mandel afatanyije na Beth Davenport. Ikaba yaraciye ku ma chaine akomeye nka PBS yo muri HORIZONA. Mapendo Yaciye mu mubabaro mwinshi azira ko ari Umunyamulenge, ariko yabashije kuzamuka, no kuvuganira abantu bose muri rusange, n’ishema ryacu twese kandi ibikorwa bye bigomba kuba ikimenyetso cuko ejo hazaza hacu hazaba heza. Ubwanditsi bwa Mulenge rise and shine, e-mail yacu ni: mulengeriseandshine@gmail. Ushobora no kudukurikira kuri twiter @MulengeRS. Iyi nkuru yanditwe hi fashishijwe imbuga za internet zitandukanye nka: volvoblog.us ovguide/ wmm -Reba aka video hano mapendo asobanura film ye: youtu.be/QgomozOf5ck - Iki ni ikiganiro yagiranye na EIGTH HD Muri HORIZONA PBS. Kanda hano ubirebe : youtu.be/UluArYlXLWk
Posted on: Wed, 23 Jul 2014 23:21:39 +0000

Trending Topics



HOW TO GENERATE LEADS FAST ON FACEBOOK FROM ANY BUSINESS

Recently Viewed Topics




© 2015