Abaje kwigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda ngo - TopicsExpress



          

Abaje kwigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda ngo batahanye isomo Itsinda ry’abasirikare baturutse muri Cote d’Ivoire, Senegal n’u Burundi bari bamaze ibyumweru bibiri bigira ku bunararibonye bw’igisirikare cy’u Rwanda ku guhangana n’icyorezo cya SIDA, bemeza ko batunguwe n’intera kigezeho n’uburyo gahunda z’ubuzima zikorana mu gisirikare. Ibi ni ibitangazwa na bamwe muri aba bahuguwe, bavuga ko mu Rwanda hari gahunda zateye imbere mu kurinda ubwandu bw’abasirkare ariko ugasanga mu bihugu byabo zitaratera imbere, nk’uko bitangazwa na Arcade Kanjori waturutse mu gihugu cy’u Burundi. - See more at: kigalitoday/spip.php?article20456#sthash.qv0qkYQg.dpuf
Posted on: Sat, 15 Nov 2014 11:36:07 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015