Akenshi njya ngira ibitekerezo na analyse ku tuntu tumwe na tumwe, - TopicsExpress



          

Akenshi njya ngira ibitekerezo na analyse ku tuntu tumwe na tumwe, nkasesengura nkabona harimo isomo. Dore ingero: 1. Iyo ngiye gusiba ikintu kuri phone cg muri computer, ibanza kumbaza ngo ARE YOU SURE?... Ngahita mbona ko akenshi mu buzima dufata ibyemezo duhubutse, hanyuma tukazicuza! Mbere yo gushyira mu bikorwa twari dukwiye gutekereza neza ntiturushwe ubwenge na phone cg computer! 2. Iyo mbonye ukuntu ibisimba bikura vuba, inka ikavuka bwacya igakinagira nyamara umwana wumuntu bimusaba imyaka, mpita ntekereza nuburyo iyo nka idashobora kubaho imyaka irenze 15, ngafata umwanzuro ko ibyiza biboneka gacye gacye ariko nabyo bikaramba...ntitugahatirize rero! 3. Iyo mbonye abana bava indimwe, babana, basangira, babaho muri conditions zimwe ariko ugasanga umwe ni kibonke, undi ni small size nkanjye hano, mbitekerezaho nkumva ko buri wese mu buzima tubamo afite icyo Imana yamugeneye kandi ntawagihindura uko byagenda kose, bityo ntabwo ukwiye kwifuza umugisha wundi kuko niyo mwaba muri conditions zimwe buri wese yagumana umugisha we. NIBA UBIKUNZE USHAKA KO NKOMEZA KANDA LIKE. NIBA UTIFUZA KUBIMENYA WENYINE KORA SHARE.
Posted on: Tue, 19 Nov 2013 18:34:55 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015