BATANU BASHINZWE GUSESENGURA URUHARE RWA BBC MU KUBIBA AMACAKUBIRI - TopicsExpress



          

BATANU BASHINZWE GUSESENGURA URUHARE RWA BBC MU KUBIBA AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyize ahagaragara itsinda ry’abantu batanu bagomba gusesengura ibirego bishinjwa Ibiganiro bya BBC ku kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Iri tsinda RURA yahaye inshingano zo gusesengura mu buryo bwimbitse, rigizwe na Martin Ngoga, umwe mu bagize komite y’Ihuriro ry’Abashinjacyaha muri Afurika ndetse akaba yarahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda. Uyu Munyamategeko azafatanya n’abarimu bigisha itangazamakuru, barimo Christophe Mfizi wo muri Kaminuza Gatulika ya Kabgayi na Dr. Christopher Kayumba wigisha mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda. igihe/amakuru/u-rwanda/article/batanu-bashinzwe-gusesengura
Posted on: Tue, 04 Nov 2014 07:09:27 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015