BAYOBOZI B’U RWANDA NIMURAGA ABANA UMWIRYANE MUZABA MUKOZE - TopicsExpress



          

BAYOBOZI B’U RWANDA NIMURAGA ABANA UMWIRYANE MUZABA MUKOZE IRINDI SHYANO-KAGAME Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kuraga abana b’u Rwanda igihugu kitarangwamo umwiryane, ibi ngo bidakozwe bazaba bakoze ishyano rikomeye ku gihugu. Perezida Kagame avuga ko buri muntu agomba kwicara akagisha inama umutima we nta muntu umuri hejuru, akibaza uruhare rwe ku bazavuka ku buryo batazaragwa amacakubiri, umwiryane n’ubukene. Umukuru w’igihugu yavuze ibi mu ihuriro rya 7 ry’Abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abafasha babo bahuriye muri (Unity Club) ku nsanganyamatsiko igira, iti Ndi Umunyarwanda: icyomoro n’igihango”. Perezida Kagame ari imbere y’abayobozi barenga 300, yabibukije ko batagomba guhoraho mu buzima bw’ikinyoma, kuko ngo hari aho usanga umuyobozi avuga neza muri kumwe ariko yagera hirya agakora nabi, ku buryo hari n’abo usanga iteka bashaka guhora berekana ko ari abantu bafite isura nziza, nyamara barangwa n’umuco wo gusenya gusa. Kagame aravuga ko Uko twicaye ahagangaha, dushobora kuba tuvuga ibintu byiza, buri wese rwose ashoboye kuba yatanga ibitekerezo byiza, ariko kubikora biratandukanye, imvugo nziza twese turayifite, isura nziza yo hanze abantu dushaka ko batubonaho turayifite, akarimi keza turagafite ariko gukora nibyo birimo kutubera ikibazo.” Yavuze ko bibabaje mu gihe bamwe mu bayobozi b’uyu munsi baba bakorera mu kinyoma. Yagize ati Uko u Rwanda ruzamera ejo, biradusaba gutekerereza urubyiruko n’abana bacu, tukamenya aho abana bacu bazaba.” Yakomeje agira ati Abazadukomokaho mu myaka iri imbere bazaza basange twarabaraze iki? Icyo kibazo mujye mukibaza buri wese avuge ngo abana bazaza mu myaka 15, 20 cyangwa 30 bazaza basange iki? nimwe mubibazwa bayobozi, ubwo se nimubasigira umwiryane, ubukene mwumva bizaba bitababaje koko!, nimubigenza gutyo iryo rizaba iri shyano muzaba mukoze.” Perezida Kagame avuga ko buri wese agomba kujya yireba akisuzuma ntawe umushyizeho urubanza, yibaze ubwe umusanzu yatanga wo kubaka igihugu kizarangwamo amahoro. Gusa Kagame aravuga ko ibi bitashoboka, mu gihe hari hakiri abayobozi bamwe usanga barangwa no guharanira inyungu zabo, aho guharanira inyungu z’Abanyarwanda izuba-rirashe/m-8926-.html
Posted on: Sun, 09 Nov 2014 09:27:56 +0000

© 2015