BENSHI BABONA KO SHAMPIYONA YUYU MWAKA IZABA ITANDUKANYE NIYO - TopicsExpress



          

BENSHI BABONA KO SHAMPIYONA YUYU MWAKA IZABA ITANDUKANYE NIYO UMWAKA USHIZE Shampiyona y’umwaka washize yari shampiyona iryoshye kandi nziza bitandukanye n’izayibanjirije cyane ,nko mu myaka itanu yarishize ikurikirana aho wasangaga abafana benshi baracitse ku bibuga kubera ahanini wasangaga ari ikipe imwe isa n’aho ikina ariyo APR fc .Wasangaga shampiyona itangira benshi bazi ko ariyo izatwara ibikombe byose ari icy’amahoro ndetse n’icya shampiyona.Wasangaga izindi kipe buri gihe zirwanira umwanya wa kabiri kugirango zizabone uko zisohoka zihagararire U Rwanda . Umwaka ushize nyuma y’aho ikipe ya APR FC ifatiye icyemezo, cyo gusezerera abanyamahanga igahitamo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda nibwo shampiyona yongeye kugarura ingufu ndetse n’abafana batangira kugaruka ku bibuga.Ubundi usanga abafana benshi b’umupira w’amaguru ar’abo ikipe ya Rayon Sports ,bagarukiye rimwe batangira gushyigikira ikipe yabo,ariko abafana ba APR FC batangira kubura ku kibuga. Nyuma y’aho batumvikanye ku cyemezo cyo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda kandi bakiri bato, kuko bari baramenyereye gukinisha abakinnyi bakuru kandi bazi icyo gukora.Ntabwo byaje kubagendekera neza kuko nyuma yo gufata iyo politike yo gukinisha abene gihugu , ntagikombe babashije gutwara ndetse banarangiza shampiyona bari kumwanya wa gatatu . Muri uyu mwaka wa shampiyona benshi mubasesengura cyangwa bakurikiranira hafi umupira w’amaguru bemeza ko shampiyona izaba itandukanye n’iyo umwaka ushize.Ahanini bagendeye ku buryo amakipe yiyubatse ashakisha abakinnyi bashya , ndetse anahinduranaya abatoza ugerageje kureba mu makipe yose usanga harabayemo impinduka ku buryo bugaragara . Football Rwanda media yagerageje gukora ubusesenguzi bw’amakipe atanu ya mbere uko abona azakurikirana muri uyu mwaka wa shampiyona ugiye kuza n’ubwo itaratangira agendeye ku buryo yiyubatse : RAYON SPORTS ugerageje kureba uburyo yarimeze umwaka ushize itwara igikombe, ukareba nuko imeze uyu mwaka usanga ishobora kongera kucyisubiza kubera ingufu yongeyemo. APR FC ugendeye ku buryo abasore babo bamaze kumenyerana ndetse n’abo bongeyemo usanga bazaba bahagaze neza muri uyu mwaka. KIYOVU SPORTS iyi kipe yagerageje kwiyubaka ku buryo bugaragara ari ku mutoza mushya, ndetse n’abakinnyi benshi batandukanye ndetse kuba yarabashije gukemura ikibazo cy’amikoro ibi bishobora kuyifasha kwitwara neza muri uyu mwaka . POLICE FC nyuma yaho ihinduriye ubuyobozi ndetse na batoza ikanashaka abakinnyi bashya batandukanye b’abanyarwanda, mu gihe bazaba bameranye , bishobora gutuma bitwara neza dore ko benshi bafite ubunararibonye . MUKURA VICTORY SPORTS yagerageje kwiyubaka ku buryo bugaragara ishakisha abakinnyi bashya .N’ubwo harabo yatakaje bagiye mu yandi makipe, ariko mu gihe aba bakinnyi harimo benshi bashya bazaba bamenyeranye ndetse n’ikibuga cyabo kikarangira bashobora kuzitwara neza . Ubu n’ubusesesenguzi bwacu namwe mushobora kutubwira uko mubibona . Football Rwanda Media
Posted on: Wed, 25 Sep 2013 11:20:09 +0000

Trending Topics




© 2015