Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye - TopicsExpress



          

Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka Brig. Gen. Dan Gapfizi yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Ntara y’Uburasirazuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2013. Mu kiganiro kigufi Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yagiranye na IGIHE mu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Brig Gen Joseph Nzabamwita, n’akababaro kenshi yahamije ko koko bamenye ko Brig. Gen. Gapfizi yaguye mu mpanuka yabereye mu Mutara. Biravugwa ko Gapfizi yapfanye n’umushoferi we witwa Rukarishya ubwo bari mu muhanda Kayonza-Kagitumba. Mbere y’uko yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi igihe zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari umwe mu basirikare bari bagize ingabo za Uganda, aho yari mu barindaga bya hafi Perezida Museveni, akaba yaratwaraga imodoka zamuherekezaga. Mu mwaka wa 1990, hamwe n’abandi Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda, Brig. Gen. Dan Gapfizi, na we yari mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda. Kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 1996 ubwo u Rwanda rwari rumaze ku
Posted on: Wed, 26 Jun 2013 16:53:29 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015