Guhura numuntu ukwiriye! Mugihe gikwiriye í ¼í½îî Mugihe - TopicsExpress



          

Guhura numuntu ukwiriye! Mugihe gikwiriye í ¼í½îî Mugihe cyoguhabwa umugisha nuwiteka agushyira munzira ikwiriye ugahura nabantu bakwiriye, bakuzuza inzozi zawe!!! Mubuzima tugeze kuriyisi twahuye nabantu benshi batandukanye bamwe muribo bahindutse abo twita inshuti!!! Tubaha umwanya mumutima wacu tubatekereza burigihe, ariko ndibaza koko ababantu bose twita inshuti barakwiriye?????? Rekaturebe inshuti dufite mubuzima bwacu ese nizingahe? Cyagwa abo twita inshuti nibangahe? Mwene data ufite inshuti eshatu (3) nyamara ebyiri ntizikwiriye imwe yonyine niyo ikwiriye reka nzikubwire Abantu wita inshuti bagabanijemo ibice bitatu 1:Inshuti zambere nabo nita ishuti zejo hashize( friends of past) Aba bitwako bagukunda ariko baguhoza mubyashize iyo murikumwe bakwibutsa integenke zawe niyo mutari kumwe bakuganiraho murahura mugaseka mwatandukana bakakuvuga iyo ubagishije inama baguca intege bakubwirako bitazakunda bakakwibutsako wowe udashoboye bashingiye kumateka yawe kuko wigeze kunanirwa, bahora bibuka ibyaha wakoze kera aba abantu bahora bakubona mubyashize etc...... 2:Abakabiri ninshuti zomuri none ( friends of present) Ababo nibabi cyane, bitwako bagukunda nyamara bagukundira uko umeze uyumunsi iyo ufite amafaranga bagendana nawe iyo uguwe neza baragusura iyo ufite ibyubaha baba hafiyawe bagukundira ibyufite uko uri bashaka kugukoresha igihe cyose bakwegera iyo bakubonamo inyungu bagufata nkigikoresho cyabo Iyo haricyo bagushakaho barakwegera cyane nyamara iyo urimungorane bose bakuvaho iyo uhuye nikibazo murikumwe nabo baraguhunga iyo ihindukiye ntanumwe ubona bafite byinshi bibaranga ariko byose sinabibonera umwanya wokubyandika ikibabaje nuko izinshuti ebyiri (2) maze kuvuga hejuri nizo tugwije kandi nizo nyinshi dufite 3:Inshuti yagatatu (3) ninshuti zejo hazaza (friends of future) Aba nabantu batekereza uwo uzabawe ejo hazaza, iyo uri muntegenke bagufasha kuzivamo bakora ibishoboka byose kugirango amateka yawe ntaguce intege bakugira inama zikubaka, ntibagukundishwa nibyufite niyo ntacyufite baragusanga banezezwa nokubana nawe mubihebyose bikomeye cyagwa byoroshye iyo waguye mucyaha cyagwa wagize integenke ntibakuvuga ahubwo barakuvuganira batanga ibyabo, umwanya wabo nabo bakitanga kugirango ugire ahugera etc ...... nabo characters zabo sinazirangiza Cyimwe navuga ababantu nibake mubuzima bwacu abenshi nari muri (friends of past and friends present) niyo mpamvu imitimayacu yuzuye ibikomere kandi twirirwa tuvugango abantu nibabi murimake tuvuma abantu bose, ariko impavu nuko tutamenye kurobanura aboturikumwe ngo buriwese tumushyire muwanyawe kandi tumufate uko ari hanyuma tureke gutungurwa nibyo adukoreye, nshuti zajye natangiye mbabwirango guhura numuntu ukwiriye mugihe gikwiriye!!! Yozefu yahuye na Farawo amateka arahinduka eliya yahuye numupfakazi kwirembo aramutunga, Dawidi yahuye na yonatani, isaka yahuye na Rebeka barubaka etc ....... Uyumunsi natwe reka dusenge Imana iduhuze nabantu bakwiriye bazatwinjiza muri Destination yubuzima bwacu tukagera aho Imana yateguriye ubuzima bwacu, ndagusaba ibintu bibiri niba iyi msg ikunejeje sengana najye 5mins Usabimana inshuti zejo hazaza Icyaka biri yoherereze bagenzi bawe ukunda kandi unabasengere murakoze. TUYIFURAHI
Posted on: Thu, 31 Oct 2013 08:42:59 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015