Hari umuvuga butumwa wagiye mugihugu cya Korea ajya kuvuga - TopicsExpress



          

Hari umuvuga butumwa wagiye mugihugu cya Korea ajya kuvuga ubutumwa, umunsi umwe ajya muri salon kwiyogoshesha uwamwogoshaga aramubaza ati uri umunyamerika? undi ati yego. arongera aramubaza ati uri umucuruzi undi ati oya uri umunya politike? undi ati oya ukora iki se? undi ati ndi umuvugabutumwa ni byiza cyane kuko nanjye ndi umuvugabutumwa undi ati ubuvuga ryari ko uba uri kwogosha? nogosha kuva sa mbiri za mugitondo kugeza sa kuminimwe zumugoroba, narangiza nkataha, nkajya kwoga, nkitunganya, nkajya kubwiriza ibya buddha. uyu munsi iyo guhaye isomo rya mbere, ejo ndaza nkaguha irya kabiri, umunsi ukurikiyeho nkaguha iryagatatu, kugeza kurya cumi na kabiri. ntaha sa munani zijoro buri munsi nvuye kubwiriza undi ati buri munsi uryama sa munani zijoro? oya siko navuze undi ati niko uvuze ariko sa munani nibwo ntaha, hanyuma nkafata amasaha abiri yogusenga buddha kugeza sa kumi za mugitondo, nkabona kuryama undi ati ubyuka ryari ubwo? mbyuka sa moya nigice za mugitondo nkitunganya nkajya kukazi undi ati uryama amasaha atatu nigice gusa buri munsi? yego undi ati umaze igihe kingana gite ubigenza utyo imyaka irindwi uwo muvuga butumwa wumunyamerika yunvise yigaye cyane yunva agize agahinda, yibaza niba akunda Imana koko ababazwa nuko abasenga ibigirwamana babyitangira kurusha uko yitangira Imana. mbese hari ubwitange ufite bugaragaza ko ukunda Imana? isuzume, kuko uko umeranye nImana ubwawe urabizi Uwiteka agushoboze.
Posted on: Mon, 04 Nov 2013 06:57:01 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015