Hashize amasaha 24 ibyihebe bifashe iguriro rikomeye cyane muri - TopicsExpress



          

Hashize amasaha 24 ibyihebe bifashe iguriro rikomeye cyane muri Kenya rizwi ku izina rya Westgate Shopping Center. Kugeza ubu ,abantu bagera kuri 59 bamaze kwicwa n’ibi byihebe mu gihe abagera ku 150 bo bakomerekejwe n’amasasu. Nk’uko Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Mr Lenku yabitangarije Mailonline, ibi byihebe ngo hari abakozi benshi ba Westgate byafashe bugwate harimo n’abakiriya bari baje guhaha ibintu bitandukanye. Bamwe mu bo byari byafashe bugwate barimo abanya Kenya n’abanyamahanga byabivuganye abandi birabakubita bibagira intere. Polisi yo muri Kenya ndetse n’ingabo zo muri iki gihugu baracyagerageza kurasana n’ibi byihebe ngo barebe ko byava muri iri guriro bityo umutekano wongere uboneke mu mujyi wa Nairobi. Perezida Uhuru Kenyatta, yasabye inzego zose zishinzwe umutekano muri Kenya gukora iyo bwabaga bagahiga ibi byihebe ndetse bakanarokora abantu bose byafashe bugwate. Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo ,Perezida Kenyatta yashimangiye ko mu bantu baguye muri ubu bwicanyi harimo abo mu muryango we. Ibi byihebe byafashe iri guriro ngo ni Al-Shabaab yo muri Somaliya yifatanyije na Al-Qaeda. Ngo binjiye muri iri guriro ndetse banakora ibi bikorwa byose bibi mu rwego rwo kwereka Kenya ko batishimiye ingabo bohereje muri Somalia kubungabungayo umutekano.
Posted on: Sun, 22 Sep 2013 10:34:31 +0000

Trending Topics



;"> Now is an essential time to envision an alternative to the noise
The SFI our slogan says , aim high and dream big! Small desire

Recently Viewed Topics




© 2015