IBI BINTU BISOME BIRAKUGENEWE: Bajya bavuga ngo TIME IS MONEY - TopicsExpress



          

IBI BINTU BISOME BIRAKUGENEWE: Bajya bavuga ngo TIME IS MONEY ariko nkubwije ukuri ko hari igihe ugeramo ugasanga igihe kiruta kure amafaranga! Ufite igihe washaka amafaranga, ariko ufite amafaranga ushobora kubura igihe. Umuntu wapfushije ntiwamuha amafaranga ahubwo wamugenera igihe cyo kuba hamwe nawe, uwo ukunda umuhaye amafaranga ukamwima igihe ntiyanyurwa... 1. Niba ushaka kumenya agaciro kumwaka umwe, uzabaze umunyeshuri wasibiye muri kaminuza umwaka umwe. 2. Niba ushaka kumenya agaciro kukwezi kumwe uzabaze umubyeyi wabyaye umwana akavuka yaburaga ukwezi kumwe ngo avuke (premature baby) azakubwira ko uko kwezi kuruta ibya mirenge... 3. Niba ushaka kumenya agaciro kicyumweru kimwe uzabaze umuntu ufite ikinyamakuru gisohoka rimwe mu cyumweru. 4. Nushaka kumenya agaciro kumunsi umwe, uzabaze umukozi wa nyakabyizi uhembwa abarirwa ku munsi kandi ayo ahembwa ariyo atunga urugo, kuburyo abo mu rugo barya ari uko atashye amaze guhembwa ayumunsi. 5. Niba ushaka kumenya agaciro kisaha imwe uzabaze umuntu utegereje umukunzi we ahantu habura isaha ku gihe bavuganye ko aza kuzira. 6. Niba ushaka kumenya agaciro kumunota umwe uzabaze umuntu indege cg imodoka isize yari arengeje umunota umwe gusa ku gihe yari yakatishijeho ticket 7. Niba ushaka kumenya agaciro kisegonda rimwe uzabaze umuntu umaze kurokoka impanuka wenda nkimodoka yari igiye kumugonga... Niba ukora cg nta kazi ufite, menya ko uko umunota ushize ariko agahe gato kaba kari kuva ku minsi ufite yo kubaho bityo ntugatume kagendera ubusa. Nutanunguka amafaranga jya ushaka ibindi byazakugirira akamaro nkubumenyi ndetse unamenye Udukoryo & Udushya & Utuntu twubwenge twose nabyo nkubwije ukuri ko bizakugirira akamaro! NIBA NAWE UDATAYE IGIHE USOMA IBI KORA SHARE NABANDI BIBASHE KUBAGERAHO
Posted on: Fri, 25 Oct 2013 14:30:01 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015