ITERAMBERE RYA AFURIKA RISHINGIYE KU GUSHYIRA HAMWE Perezida - TopicsExpress



          

ITERAMBERE RYA AFURIKA RISHINGIYE KU GUSHYIRA HAMWE Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga uburyo ibihugu bikenerana kuko nta cyakwihaza kuri byose, asaba Abanyafurika gusenyera umugozi umwe ubiganisha ku iterambere. Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba byakunze kuvuga ku buhahirane no gufatanya mu korohereza urujya n’uruza rw’abantu no mu gutanga akazi. Nubwo bimeze bitya usanga hari bimwe mu bihugu byanga ko hari abaturutse mu bindi baza kubikoramo, bitinya ko abaturage babyo batwarwa akazi n’impuguke ziturutse mu bindi bihugu. Ubwo yitabiraga inama y’ ubucuruzi y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Summit) ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2014, Perezida Kagame yerekanye uburyo ibihugu usanga bikenerana kugira ngo bitere imbere. Perezida Kagame yagaragaje ko hari igihe usanga igihugu runaka gishobora kuba gifite icyuho bikaba ngombwa ko cyitabaza abanyamahanga mu kuziba icyo cyuho. Ni nabyo yagarutseho ko ibihugu bigize EAC byagombye gushyigikira urujya n’uruza rw’abantu, uwo mu gihugu kimwe akabona akazi mu kindi hagamijwe iterambere. igihe/amakuru/u-rwanda/article/iterambere-rya-afurika-rishingiye
Posted on: Thu, 16 Oct 2014 22:30:30 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015