Ibimenyetso 6 byakwereka umusore ko umukobwa bakundana azamubera - TopicsExpress



          

Ibimenyetso 6 byakwereka umusore ko umukobwa bakundana azamubera umugore Yanditswe kuya 27-12-2014 - Saa 08:11 na Tombola Felicie Muri iki gihe abasore n’inkumi bakundana bitari uburyarya, bibasaba gushishoza cyane kugira ngo ejo batazasanga bari bibeshye bakabyicuza ubuzima bwabo bwose. Akenshi usanga umwe yiga ku wundi kugira ngo arebe niba imico n’imyitwarire ye bishobora gutuma amugira umugore cyangwa umugabo. Abasore bajya gufata umwanzuro wo kurushinga nyuma yo kubona ko umukobwa afite urukundo rutari rumwe rwa rubanda.Hari bimwe mu bimenyetso bishobora kwereka umusore ko umukobwa akunda yamubera umugore w’inkoramutima . Urubuga elcrema rutanga ibimenyetso bikurikira : 1. Ntaterwa ipfunwe n’umusore bakundana Umukobwa w’umutima, ntaterwa ipfunwe n’umusore bakundana, akunda kumuvuga iyo ari kumwe n’abagenzi be cyangwa iyo ari kumwe nabo bakorana. Ibyo wabishingiraho ukamugira umugore. 2. Yisanzura ku nshuti z’umusore Umugabo wese akunda umugore wubaha inshuti ze kandi akaziha agaciro,niba umukobwa ukunda umusore bizira uburyarya akunda n’inshuti ze. 3.Umukobwa udategereza buri kintu cyose ku musore Iyo umukobwa akundana n’umusore adateze buri kintu cyose ku musore, agacyemura ibibazo bye nawe n’umusore agacyemura ibye ariko ntibikureho kuzuzanya no kugirana inama byerekana ko azashobora no kwita ku rugo adategereje amaboko y’umugabo gusa. 4. Iyo umusore atari kumwe nawe yumva hari icyo abura Iyo mutari kumwe umutekerezaho cyane kabone n’ubwo wagerageza ugakora uko ushoboye kose ngo umwivanemo.Ibi nabyo byatuma ufata umwanzuro wo kumuhindura umugore mukazabana akaramata. 5. Buri wese aba igitambo cya mugenzi we Niba uwo mukundana adashobora kumwitangira mu kintu runaka, nawe ntabe yakwitangira mu kindi kubakana bishobora kugorana.Kugira ngo abantu babane nk’umugabo n’umugore ni uko haba hari ibyo umwe yigomwa n’undi akigomwa, bikazaborohera kubana bihanganirana. 6. Aba ari umufana wawe wa mbere Umukobwa mukundana uzakubera umugore, iyo udahari aba ahakubereye akakurwanira ishyaka ndetse niyo uhari ntaba yifuza kugusiga. Yemera inama n’ibitekerezo byawe n’ubwo nta wundi wapfa kubyemera. Ahora abona ushoboye byose no mu bihe bigoye. Ibi bimenyetso byafasha umusore guhitamo umuntu azabana nawe , gusa bisaba kwitonda kuko icyemezo cyo guhitamo umuntu bazabana akaramata atari icyo guhubukirwa.
Posted on: Mon, 29 Dec 2014 12:43:30 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015