Ikipe ya Kiyovu Sports na nubu ntirabonera ibyangombwa - TopicsExpress



          

Ikipe ya Kiyovu Sports na nubu ntirabonera ibyangombwa by’abakinnyi bayo babiri b’impanga yakuye mu gihugu cy’u Burundi Girukwishaka Jean Marie na Girukwishaka Michel. Izi mpanga zaturutse mu ikipe ya Vitalo ntago zirashobora gukina umukino numwe wa shampiyona cyane ko mu byangombwa ikipe yatanze yavuze ko ari abanyarwanda mu gihe kugeza ubu batarabona ibyangombwa byerekana ko koko bafite ubwo bwenegihugu. Nyuma y’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yari yakinnye na Rayon Sports, umutoza wa Kiyovu Kanyankolle Gilbert Yawunde yari yavuze ko kuva uyu mukinnyi urangiye bizeye kuzabona ibi byangombwa. Yawunde yari yagize ati: “Hari abakinnyi babiri bari batarabona indangamuntu zabo ariko ubwo umukino wa Rayon Sports urangiye bazazibona ndetse muri icyi cyumweru zizaboneka”.
Posted on: Wed, 16 Oct 2013 15:14:47 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015