Ishyamba si ryeru hagati y’Umutoza Stephen Phelip Constantine - TopicsExpress



          

Ishyamba si ryeru hagati y’Umutoza Stephen Phelip Constantine utoza Amavubi na Uzamukunda Elias Baby na Salomon Nirisarike, ndetse aba ntibazanagaraga mu mukino uzahuza u Rwanda na Congo Brazzaville mu mpera z’iki cyumweru. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2014, Umutoza Constantine umaze amezi 2 ari umutoza w’Amavubi yatangaje ko yifuje gukoresha aba bakinnyi bombi mu mukino Amavubi azakina na Les Les Diables Rouge mu mpera z’iki cyumweru, ariko ngo nta n’umwe muri bo wigeze asubiza ubutumire bohererejwe. Constantine yagize ati : “Ubwanjye Navuganye na Elias ambwira ko ashaka kugaruka gukinira ikipe y’igihugu ndetse ko akunda u Rwanda yiteguye no gusaba imbabazi, nahise mubaza niba yadusanga muri Gabon ambwira ko bidashoboka, mubaza igihe azagerera i Kigali ambwira ko kuwa kabiri azaba yaje, ariko si ko byagenze, kandi Elias amaze kubikora bwa kabiri kuva natangira gutoza u Rwanda.umuryango.rw/spip.php?article13422
Posted on: Thu, 31 Jul 2014 08:03:15 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015