Itangazo: Abo Turibo ABO TURI BO Turi SOSIYETE INYANGAMUGAYO, - TopicsExpress



          

Itangazo: Abo Turibo ABO TURI BO Turi SOSIYETE INYANGAMUGAYO, ishyirahamwe ry’abanyarwanda ridashingiye ku mitwe ya politike, bimakaza uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza,urubuga rwa politike kuri bose,ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bitabogamye n’ubutabera bwigenga mu gihugu cyacu. Kuba tudashamikiye ku mitwe ya politike bikaba bisobanuye ko nta mutwe wa politike dushyigikira by’umwihariko,cyangwa se ngo tube dukoreshwa nuwo mutwe.Nta n’inyungu bwite zindi dushamikiyeho mu gihugu. Tukaba twimakaza umuco w’ibiganiro bitaziguye ku buryo demokarasi n’ubutabera byashinga imizi mu gihugu cyacu. Umwihariko wacu ukaba kwongerera abaturarwanda ubumenyi n’amakuru yose yabafasha kubona ingaruka z’imiyoborerere mibi yaranze igihugu cyacu kuva Umugabekazi Kanjogera yafata ingoma ku ngufu kugeza magingo aya! Intego yacu ikaba ari ugukangurira abanyarwanda kwisubiza ijambo akaba aribo bivugira uko bakwiye kugena umurongo igihugu cyabo kigomba kugenderaho. Ibi bikazabafasha kugira ubutegetsi bubazwa ibyo bukora ari uburiho ubu cyangwa ubwo mu gihe kizaza. Bikanabafasha kandi kwanga kuyoborwa mu buryo bw’igitugu icyo aricyo cyose. NI NDE WAKWIFATANYA NATWE MURI IKI GIKORWA SOSIYETE INYANGAMUGAYO irafunguye ku munyarwanda wese wemera icyo iharanira. Icy’ingenzi dushaka, ni ugutera akanyabugabo abanyarwanda bumva ko igihe cyo guceceka bicika cyarangiye. Bityo bakaba bagomba gushira amanga bakabaza leta yaba iyubu cyangwa izizaza ibyo babona bitagenda neza. Abanyarwanda n’inshuti zabo bamagana ubutegetsi bushingira ku gitugu aho bwaba buturutse hose bahawe ikaze muri SOSIYETE INYANGAMUGAYO. NI NDE WANYUZA INKURU N’IBIJYANA NA ZO KU RUBUGA RWANDARISE.COM Nkuko bimeze kuri SOSIYETE INYANGAMUGAYO ari nayo urubuga Rwandaise rushamikiyeho, buri munyarwanda cyangwa inshuti z’u Rwanda ahawe ikaze. Mu gihe yemera kwamagana ubutegetsi bw’igitugu,akimakaza politike n’imibereho myiza y’abanyarwanda byubakiye mu mucyo. Rwandarise yakira inyandiko mu ndimi zose ariko ikabogamira ku zanditse mu Kinyarwanda kubera ko arirwo rurimi abanyarwanda benshi bahuriraho. Dushishikarije abazaduha inyandiko bose, kwibanda cyane ku ngingo zijyanye n’inshingano twihaye.Izo nshingano zikaba zikubiye cyane cyane mu gufasha abanyarwanda kwimakaza umuco wo kwanga ibikorwa na leta zibaragira nk’amatungo magufi! Bahereye ku butegetsi buriho cyangwa se n’ubuzabusimbura. rwandarise/itangazo-abo-turibo/
Posted on: Fri, 16 Aug 2013 13:20:11 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015