Itangazo Rigenewe Abanyarwanda Naba Congoman Muri - TopicsExpress



          

Itangazo Rigenewe Abanyarwanda Naba Congoman Muri Diaspora: Diaspora ya Norvege Ishishikarijwe no gutumira abanyarwanda naba Congoman kuzahura tariki 29/01/2015, Saa 1230 maze batangire igikorwa cyo kwamagana ibikorwa bya leta ya Kagame mpotozi, inyaga, ishonjesha abana, igafaringa abagore ndetse ikaba ikomeje kumena amaraso hirya no hino kwisi. Urugendo rwo kwamagana rukarabankaba ruzahera I Kugwe rwerekeza ku nteko nshingamategeko ya Norvege. Twavuganye na Rugema Kayumba umwe bategura iki gikorwa maze adusobanulira ibi bikulikira: ‘’Turamagana ubwicanyi bukorerwa impunzi zose z’abanyarwanda kw’isi ariko by’umwihariko nizikomeje gupfa ubu muri Congo. Turamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa aba Congoman hitwaje FDRL kandi yicaye I Kigali isangira na Kagame inkongoro yamaraso, nka Rwarakabije, Ninja, Murenzi, nabandi ba genocideri bayoboye abo bahekuye. Turamagana ishimutwa niyicwa ry’impunzi za banyarwanda mukarere u rwanda rurimo cyane cyane Uganda. Turamagana inkoramaraso ziyita intore ziri m’uburayi ndetse ziba zarahunze Kagame, cyakola yamara kuzagaza zikwongera kumufasha amabi, kubw’ibimenyetso by’ubwicanyi bwa Kagame none zikaba zigaruka inyuma kumufasha kworeka imbaga y’abanyarwanda. Turamagana abanyamahanga bigira abanyarwanda bafasha Kagame kworeka impunzi, abiyita abarundi, aba nyecongo barangiza bakaba abanyarwanda. Turamagana umuco mubi wokwibasira inkambi z’impunzi ahobatesha abana baba Congoman amashuri bakabashora mu ntambara yoreka akarere none abandi nabo kagame akaba abamariye muri Rweru. Banyarwanda, banye Congo nshuti bavandimwe tuva mukarere kamwe muze dufatanye twamagane ubugome bukomeje gukorerwa abacu’’. Bikorewe Oslo, Rugema Kayumba
Posted on: Fri, 23 Jan 2015 18:23:01 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015