Iyo twumvise umu rasta abenshi duhita dutekereza umuntu ufite - TopicsExpress



          

Iyo twumvise umu rasta abenshi duhita dutekereza umuntu ufite imisatsi y’ama dread (dreadlocks), unywa amatabi (urumoigi), uhora yumva indirimbo za reggae. Nanye nuko nabikega ariko ariko sibyo . Ubu rasta ni imyizerere cyagwa se imitekerereze (philosophy) ishingiye cyane ku gitabo gitagatifu bibiliya n’ubwo hari benshi cyane bbyitwaza mu rwego rwo kunywa ibiyobyabwenge . Mu ba rasta harimo n’abizera benshi b’ukuri . Dore ibintu icumi ukeneye kumenya ku myizerere y’aba rasta (rasatafari): 10. Babylon na Zion Ukunda kumva aba rasta kenshi bavuga ijambo ngo “aba babylon” ukumva abwiye nk’umuntu wamugiriye nabi ngo ni umu babylon . Ibi bishatse kuvuga iki? Zion ku ba rasta ni igihugu bizera ko bazajyamo aricyo afurika (ethiopia cyane cyane) naho babylon ni abantu cyangwa imico imeze nk’iyo mu burengerazuba (uburayi na amerika) ishingiye ku mafaranga, kwikunda, ruswa,… Rero iyo ukoze ikintu gisa n’icyo nibwo uzumva bakubwira ko ufite imitekerereze ya ki babylon. Bizera kandi ko muri zion (afurika /ethiopia) ariho hazaba muri paradizo. Ikindi kandi bafata umwami wa kera w’igihugu cya ethiopia Haile Selassie I nka messia. 9. Abarasta bose ntibafata ibiyobyabwenge Iki nicyo kibazo gikomeye aba rasta bahura nacyo cy’abantu babiyitirira kugirango bakore ibikorwa runaka kandi batanumva icyo iyi philosophy igamije. Abantu benshi badasobanukiwe philosophy ya rastafari babijyamo cyane bakuruwe n’uko itanga urwitwazo rwo kunywa itabi (urumogi) . Rero bikabatangaza ukuntu kunywa ibiyobyabwenge atari itegeko ku ba rasta kuko abarasta benshi ntibabikora habe na gato. Mu minsi yashize umuhanzi Snoop Dog yahinduye izina yiyita “Snoop Liion” mu rwego rwo kwerekana ko yabaye umu rasta. Aba rasta benshi rero bavuze ko snoop adakurikiza amahame n’ibikorwa bya rastafari ko ibi ari urwitwazo kugirango abone uko yajya yinywera urumogi nk’uko barwita “Ganja ” hariya mu gihugu cya Jamaica gifatwa nk’inkomoko y’iyi myumvire. Ibi kandi nicyo kimwe kuri iriya misatsi y’ama dread , si itegeko ku ba rasta rwose. 8. Umubiri wawe ni urusengero Mu myizerere y’aba rasta , umubiri wawe ni urusengero , rero ugomba kwita cyane ku mubiri wawe, niyo mpamvu uzasanga bafite ibyo barya n’ibyo batarya bikarenga bikajya no ku isuku igaragara inyuma ku mubiri. Bizera ko bagomba kureka umusatsi wabo ugakura ntibawuvangire n’indi misatsi itari karemano, ibi babyita kubaha umubiri wawe. Ntibemera kwiyogoshesha, kwishushanyaho ibi twita ama “tatoo” , kurya ibiryo bibi , ninayo mpamvu aba rasta bamwe batananywa ibiyobyabwenge kuko imyizerere yabo ibabuza kugira ikintu nakimwe cyakwangiza ubuzima bafata. 7. Imirire Kimwe mu bintu njye kugiti cyanjye nkundira aba rasta ni imirire yabo cyane ko nanjye ntarya inyama. Aba rasta rero benshi bashingiye ku isezerano rya kera (bibiliya) ntibakozwa ikintu cyose cyitwa ko kiva amaraso n’ubwo bamwe bavuga ko bemerewe bike nk’amafi urugero. Ibi ariko bikurikizwa cyane n’aba rasta bakurikiza isezerano ryitwa nazirite (nazirite vow) kuko mugihe cyo kurisezerana bavuga ko bagomba kurya ibikomoka ku bihingwa gusa (vegetarians) . Ikindi kandi kunywa inzoga ntibyemerwa na gato muri philosophy y’aba rasta kuko babifata nk’ikintu kibi gishobora kohereza umubiri mu gituro (urupfu), inzoga kandi ngo ni igikoresha cy’aba babylon mu gucanganyikisha abantu. 6. Rastafari yatangiye ite? Ihinduramatwara rya rastafari ryatangiriye muri Jamaica , ubwo abirabura bari mu bucakara bakurwa muri afurika ishobora kuba ari nayo mpamvu bacyizera ko bazagaruka muri afurika. Ibi rero ntibyagutangaza usanze rastafari izira icyitwa imico y’abanyaburayi n’abanyamerika aho iva ikagera. Rastafari yaje nk’uburyo bwo kwanga sisiteme (system) y’aba babylon yari ishingiye ku kwikunda, ruswa no gukunda ibintu kugirango batazigera batakaza umuco wabo w’aho bavuye. 5. Kugaruka muri afurika Iyo bigeze ku myizerere ijyanye n’idini , aba rasta bemera ko paradizo yabo izaba muri afurika . Bizera ko ubu bari ahantu hagereranwa n’ikuzimu kubera ko ibisekuruza byabo byakuwe iwabo (afurika) ku ngufu . Intego ya rastafari ni ugusubira muri afurika. Gusubira kwabo muri afurika si ukuza gusa kuko hari n’abari muri afurika ahubwo ni uguteza imbere afurika ikaba paradizo ndetse n’imico yayo igasigasirwa no kurwanya imico ya sosiyete y’iburengerazuba (uburayi na amerika). 4. Imvugo yabo Aba rasta cyane cyane bo muri Jamaica bakoze ururimi rwabo rushingiye ku cyongereza barwita “lyaric”. Uzasanga bakoresha ijambo “I” aho gukoresha “me” cyangwa “you”. Ibi ngo babikora mu wego rwo guha agaciro buri muntu wese. Ijambo “dedicated” risimburwa na “livicated” . Ijambo “oppressed ” risibuzwa “Downpressed” mu kwerekana aho biva. 3. Umu rasta ni iki? Umurasta ni umuvugabutumwa, ubutumwa bw’Imana isumba byose (Jah nk’uko bamwita) . Ntabwo bizera jah ahubwo bemera ko jah abaho , ko ari ukuri , bizera Imana imwe (jah) . nk’uko babivuga bati akazi kacu si ukujya mu ishuri ngo tube aba docteur , abacamanza, ngo bagire akazi keza ahubwo bemera ko buri mu rasta avukana akazi agomba gukora ku isi . Bavuga ngo “Akazi kacu ni ugutanga ubutumwa bw’ukuri n’urukundo rw’abirabura”. RASTA bivuga: R: Righteous : Ukuri A:Action: Ibikorwa S:Serving: Gukorera T:The A:Almighty: Isumbabyose 2. Imisatsi Nk’uko abarasta bagendera kuri bibiliya , bagendera ku ijambo riri mu balewi 21:5 rivug ngo : “”Ntibakogoshwe ibiharonjongo, ntibakiyogoshe inkokora z’ubwanwa bwabo, ntibakikebe ku mubiri. “< bibiliya yacu.> Kubara 6:5 handitse ngo : “” ‘Mu minsi yose y’umuhigo w’ubunaziri bwe, icyuma cyogosha ntikikagere ku mutwe we. Iminsi yo kwera k’Uwiteka kwe itarashira abe uwera, areke umusatsi we uhirimbire. ” Iyi misatsi ngo igaragaza ishusho ya Yeshua (Yesu) nk’umwami. Iyi misatsi iri mu bituma iyi philosophy y’aba rasta itumvikana kuko hari abavuga ngo uburasta ni ku mutima kandi koko niba ari philosophy ni kumutima. Mu minsi yashize mu Rwanda , umu rasta uzwi ku izina rya Lion-I nibwo yakuyeho iyi misatsi asobanura ko ubu rasta ari ku mutima. Ikindi kandi kutogosha iyi misatsi akanshi usanga byica rya tegeko ry’isuku usanga mu myemerere yabo. Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzashaka aba rasta tuvugana nabo badusobanurire kurushaho (cyangwa batwandikira kuri twandikire@guteto). 1.Amabara Icyatsi, zahabu(umuhondo) ndetse n’umutuku rimwe na rimwe hakiyongeraho umukara nicyo kirango cy’aba rasta akaba ari n’ibendera ry’igihugu cya ethiopia bigaragaza urukundo bafitiye afurika ndete na Haile Selassie bafatanka Yesu wa kabiri n’ubwo aya mabara akunda guhuzwa na Bob Marley, urumogi. Umuhondo uvugwa ko usobanura ubukungu buri muri afurika, Umutuku usobanura amaraso y’aba rasta ba kera yamenetse, Umukara usobanura abirabura batangije rastafari , icyatsi kivuga ibiremwa karemano birangwa mu gihugu cyabo aricyo afurika. Urumva rero ko ariya mabara ntaho ahuriye na “Ganja” cyangwa kunywa itabi.
Posted on: Fri, 22 Aug 2014 21:24:35 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015