Iyo uhereye ku mateka igihu cyacu cyaciyemo usanga mu rwego - TopicsExpress



          

Iyo uhereye ku mateka igihu cyacu cyaciyemo usanga mu rwego rw’umuziki harimo kugenda habaho iterambere mu buryo bwihuta, mu myaka ishize nko muri 1996 ntibyari byoroshye kubona Studios zitunganya umuziki zihagije, niyo wabashaga kuyibona wasanga ari imwe, ebyiri gutyo. Kugeza magingo aya hariho inzu nyinshi zitunganya umuziki zikora amajwi ndetse n’amashusho, ibi ugasanga byaragize icyo byafashije abahanzi nyarwanda aho wasangaga bajya gukoresha indirimbo m’u Burundi ndetse na Uganda. Muri iyo myaka ishize hariho ama Studios bitaga nka TFP, haza kuza One Way , F2K n’izindi zigenda zikomeza kuvuka ,gusa ntawakwibagirwa ko kuri Contact F.M habaga Studio itunganya umuziki yakorerwagamo na Producer Jay P , muri iyo Studio abahanzi nka Miss Jojo, Rafiki, KGB n’abandi niho bakoreraga indirimbo zabo. Gusa tugaruke ku muziki bwite gato gato hari ibintu abantu benshi batavugaho rumwe byaba bituma umuziki nyarwanda utazamuka uko bikwiye, aha iyo uganiriye na bamwe mu bakunzi ba muziki bavuga ko abahanzi b’iki gihe ko nta miririmbire yabo ntaho byabageza, waganira n’abahanzi bakakubwira ko ahanini ko babura inkunga ya Leta kimwe na Companies zikomeye zishobora kubashoramo amafaranga bikabagirira akamaro ubwabo ndetse n’igihugu by’umwihariko . Twaganiriye n’abahanzi batandukanye twifuza kumenya ibyifuzo byabo ku cyakorwa ku girango umuziki wabo ubagirire akamaro ndetse ugire n’uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu buri wese yagize icyo abitubwiraho. Gusa ahanini abahanzi iyo babivuga si ukurakira ahubwo ni ukwifuza kwiza kugamije kugera ku ntego runaka , aha bafata nk’ingero zitandukanye z’ibihugu bimaze gutera imbere mu muziki nka Nigeria, Uganda, Kenya , Tanzania n’ibindi . Tuganira n’umuraperi Dany Nanone yatubwiye ko kugeza ubu ikibazo kikiri abahanzi batari bishyira hamwe ngo bereke minisiteri ifite mu nshingano umuco na Siporo ko bashoboye ubundi itangire kubafasha bazamuke bigaragara bibagirire akamaro ubwabo kurushaho ndetse umuziki wabo ufashe no mu iterambere ry’igihugu rya buri munsi.umuryango.rw/spip.php?article14085
Posted on: Thu, 18 Sep 2014 08:47:43 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015