Kitoko Musabwa Patrick bakunze kwita Kitoko Bibarwa ni umuhanzi - TopicsExpress



          

Kitoko Musabwa Patrick bakunze kwita Kitoko Bibarwa ni umuhanzi nyarwanda w’indirimbo ufite abakunzi benshi mu Rwanda no mu karere kubera indimbo ze zakunwe harimo iyitwa ‘Ifaranga’ Manyobwa, Igendere, Sakwesakwe, Indyarya, agakecuru, uzagace n’izindi.Uyu musore yaba ariwe rwose washyizemo by’umwihariko Afrobeat mu bakunzi ba muzika nyarwanda haza kuziraho Mico The Best, Kamichi, Senderi na Uncle Austin. Kitoko muri iyi minsi akaba abarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza bikaba bivugwa ko yaba muzika yarayiretse akaba arimo kwikorera ibindi biraka kugirango abeho , ibi bikaba biherutse gucishwa ku Mirasire, havugwa ko uyu musore ko kwiga byanze agahita yigira mu biraka bya bubyizi. Gusa twifuje kugaruka ku mateka ye muri rusange ; Kitoko yavutse tariki 12 Nzeri 1985, avukira ahitwa Kazibwa mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu cyahoze ari Zaire, akiri muto ababyeyi be baje kwimukira mu gihugu cy’u Burundi nyuma baza kuza mu Rwanda . Ubwana bwa Kitoko bwaranzwe ahanini n’ibikorwa bihambaye Kitoko avuga ko yatangiye gukunda umuziki akiri muto ku myaka 8 gusa, ariko ngo ntiyatekerezaga ko azaba umuhanzi, ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza nibwo yatangiye kwiyumva ko ashobora kuzaba umuhanzi w’umuririmbyi kuko ubusanzwe yakundaga gushushanya nk’impano y’umuryango dore ko ari nabyo yakuze akunda cyane. Uretse kuba yarakuze ari umwana ukunda kuba wenyine, Kitoko yicuza cyane umunsi yagiye mu bubiko bwa se agaca Diplome ya se umubyara ariko ngo ataziko ariyo bityo kuri uwo munsi ngo arakubitwa cyane, ati :”amahirwe nagize ni uko papa yari afite ama diplome abiri naho ubundi byashoboraga kuba bibi cyane”. Ariko ntiyibagirwa ko yigeze gufata guitar ya mubyara we witwaga Mudeyi wakundaga gucuranga guitar cyane arayishwanyaguza akuraho imirya yayo aragenda abaza igiti ashyira ho ya mirya akora guitar ye, aho Mudeyi aziye arababara cye, Kitoko :”yabonye ko guitar nakoze ari nziza arishima ntiyampana, gusa n’uko ubungubu yitabye Imana yakabaye yishimira urwego ngezeho”. Kugeza n’ubu kugituza cya Kitoko kuva akiri muto yashyizeho agashusho ka guitar kubera ako kantu yakoze. Kitoko yaje kwanga izina rya Melance yari yariswe n’ababyeyi yiyita Patrick kuko ngo iyo yageraga ku ishuri abarimu bavugaga Melance abanyeshuri bagenzi be bakamuseka cyane bagakundaga kumwita Aimelance ndetse rimwe na rimwe bakamubwirako yitiranwa n’abakobwa bituma arihindura. Uretse kuba atarize amashuri y’incuke Kitoko yatangiriye amashuri abanza i Nimazita, mu karere ka Nyabikere mu gihugu cy’U Burundu, nyuma aza kurangiriza amashuri yisumbuye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo mu Rwanda, akomereza amashuri yisumbuye ku kigo cya Espanya cyo mu mujyi wa Nyanza mu ntara y’Amajyepfo ari naho yarangirije mu ishami ry’icunga mutungo aha kandi umwaka umwe wa gatanu avuga ko yagiye kwiga mu cyahoze ari Cyangugu kubera impamvu ze .umuryango.rw/spip.php?article13378
Posted on: Tue, 29 Jul 2014 06:48:53 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015