LETA YACIYE ITEKA KO NTA MUTURAGE UZONGERA KWIMURWA ADAHAWE - TopicsExpress



          

LETA YACIYE ITEKA KO NTA MUTURAGE UZONGERA KWIMURWA ADAHAWE INGURANE IKWIYE Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta muturage uzongera kwimurwa mu mitungo ye atishyuwe ikiguzi gikwiye, bizakorwa mu rwego rwo kwirinda amakosa n’uburangare byagiye bigaragara muri iki gikorwa mu myaka yashize, byagiraga ingaruka ku mibereho y’abagomba kwimurwa. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2014, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite gusobanura mu magambo ibibazo bijyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, ibibazo Abadepite bari barabajije Minisitiri w’Intebe. Ibi bibazo byari byabajijwe ku buyobozi bwa Dr Pierre Damien Habumuremyi, ariko ubwo yahamagarwaga ntiyitaba Inteko. igihe/amakuru/u-rwanda/article/leta-yaciye-iteka-ko-nta-muturage
Posted on: Wed, 05 Nov 2014 07:12:03 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015