Leta zunze ubumwe z’Amerika irashima ishyirwaho ry’umutwe - TopicsExpress



          

Leta zunze ubumwe z’Amerika irashima ishyirwaho ry’umutwe w’indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye mu matora y’Uburundi, MENUB mu magambo ahinnye. Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jen Psaki, aragira, ati: “N’ubwo Uburundi bwateye intambwe ndende nyuma y’intambara, haracyari byinshi bitarakorwa. MENUB ifite akamaro gakomeye kugirango amatora azaba mu kwa gatanu kugera mu kwa cyenda gutaha abe mu mahoro n’ituze, kandi ntawe aheje.” Muri iri tangazo, Leta zunze ubumwe z’Amerika iravuga ko ishyigikiye amahame akubiye mu masezerano y’Arusha, harimo n’umubare wa mandat umukuru w’igihugu atagomba kurenza. MENUB bivuze mu gifaransa Mission dobservation Electorale des Nations Unies au Burundi. Yatangiye akazi kayo mu Burundi ku italiki ya mbere y’uku kwezi. Iyobowe n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Cassam Uteem, ukomoka mu kirwa cya Maurice. radiyoyacuvoa/content/article/2590228.html
Posted on: Thu, 08 Jan 2015 13:29:25 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015