MU BY’UKURI SE IMAMU SHAFI YARI SHIYA CYANGWA ABAMUVUZEHO KUBA - TopicsExpress



          

MU BY’UKURI SE IMAMU SHAFI YARI SHIYA CYANGWA ABAMUVUZEHO KUBA SHIYA BARAMUBESHYEYE? SOMA IYI NYANDIKO URANAMENYA IMPAMVU ABANTU BAMWE MU RWANDA NKA BWANA KHAMISI SALIMU NDABIKUZE KUBA HARI IGIHE BASHINJWAGA KUBA ARI SHIYA MU GIHE MU BY’UKURI NTAHO BARI BAHURIYE NA SHIYA Gushinjwa kuba Umushiya mu bihe bya Imamu Shafi byari ugushyirwa mu kaga n’akangaratete bitavugwa, ni ikibazo kitabashwaga kwihanganirwa n’uwo ariwe wese. Ibyo bikaba byaraterwaga n’uko abantu batewemo ko kuba Umushiya ari ukuva mu idini no kuba kure yayo! Ibyasebejwe Abashiya bitari ukuri byatumye umuntu wese umenyekanye ko ari Umushiya yangwa n’Abayisilamu urunuka. Ibisebo bisebywa Abashiya bituma buri wese ubyumvise yumva yanze Abashiya, bihindura amarangamutima y’Abayisilamu ku Bashiya, Abashiya bagera aho basigara bahisha ko ari Abashiya batinya inzangano bagirirwa n’abamenye ko ari Umushiya. Amatwara y’abanyapolitiki yagejeje ibintu aho umuntu kuvugwaho kuba ko ari zindiki [indyarya] cyangwa umuburamana cyangwa kuba Umukrisito n’Umuyahudi bihabwa uburemere buke kurenze kuvugwaho ko ari Shiya. Abayisilamu basigara bavuga ko n’ubwo zindiki aba akora ibikorwa n’abakafiri ariko nibura we aba akiri Umuyisikamu naho Umushiya we Abayaravuye mu Buyisilamu. Twavuze ibyakozwe na Ban Umaya mu gihe cy’ingoma yabo, ibyo bakoreye Abashiya n’ubunyamaswa bakoreye abo mu rugo rw’intumwa y’Imana, muri bo hari abo bahambaga ari bazima, abo babambaga ku biti, abo batwikaga ari bazima, abandi bakabafunga muri pirizo aho batagerwagaho n’umuyaga n’urumuri, ntibahabwe ibyo kurya n’amazi yo kunywa, kugeza ubwo imfungwa ipfa yishwe n’inzara n’inyota nta kindi izira uretse kuba Shiya cyangwa kuba ufitanye isano n’intumwa y’Imana. Babakoreraga ibikorwa by’ubunyamanswa.....shiyarwanda.org
Posted on: Sun, 12 Oct 2014 20:39:08 +0000

© 2015