Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase, yanyuzwe n’imitegurire - TopicsExpress



          

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase, yanyuzwe n’imitegurire n’imigendekere y’imurikagurisha mpuzamahanga rya 17 ririmo kubera mu Rwanda, ashima uburyo ibikorerwa mu Rwanda byahawe umwanya, anasezeranya kwagura aho rikorerwa. Minisitiri w’Intebe Murekezi asura iri murikagurisha, kuwa Gatanu tariki 1 Kanama 2014, yasuye abamurika batandukanye bagiye bamusobanurira ibyo bakora, akabagira inama y’uko byanozwa. Nko ku Kigo Gishinzwe kohereza ibicuruzwa mu mahanga, yababwiye ko bakwiriye kongera umurego mu gushakira isoko ikawa y’u Rwanda kuko ihiga izindi mu buryohe kandi ikundwa. igihe/ubukungu/ubucuruzi/article/minisitiri-murekezi-yanyuzwe-n
Posted on: Sat, 02 Aug 2014 09:41:32 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015