Mu Kiganiro Ten Super Star cyuyu munsi turabagezaho: 1. - TopicsExpress



          

Mu Kiganiro Ten Super Star cyuyu munsi turabagezaho: 1. Umuhanzi Theo bose babireba arahakana amakuru avuga ko yaba agiye guhagarikwa mu rusengero kubera indirimbo aheruka gukorana na Amag the black usengera mu idini ryabayislamu mu gihe uyu Theo we ari umukristu. 2. Umuhanzi VD Frank yatangiye uburyo bushya bwo guhuza abahanzi n’abafana,ku ikubitiro abahanzi bagize KINA Music bazasangira n’abakunzi babo kuri uyu wa gatandatu. 3. Mu gihe irushanwa Tusker Projet fame rikomeje,umuhanzi Jean Paul Samputu nawe yinjiye mu kanama nkemurampaka kiryo rushanwa. 4. Theogene,n’umugabo ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto,ngo nubwo akunda umuziki w’u Rwanda kandi anawukurikiranira hafi,afite ubumenyi bucye ku ikorwa ry’indirimbo. 5. Tubafitiye icyegeranyo ku buzima bw’uwahoze ari Perezida wa Libiya Mouhamar Khadafi wishwe kuri iyi tariki turiho 6. Umuhanzi kazi Young Grace aremera ko yiga muri kaminuza ebyeri icyarimwe,ese ibi abibangikanya ate n’umuziki? Hanze 1.Ruth Matete ,uyu yegukaye TPF5 aravuguruzanya n’umusore bakundana ku bijyanye no kurushinga 2. Juliana Kanyomozi yaraye akoze igitaramo cya kabiri kuva mu mwaka w’2007 3.DJ Hardwell w’umuhorandi niwe wagizwe umwanya wambere ku isi . 4. Eminem mu ndirimbo Rap God izasohoka kuri album ye 8,aririmba amagambo 101 mu masegonda 16. Turakira n’abatumirwa batandukanye barimo producer Piano,Kamichi ,Jay C n’abandi. Keep in touch!!!!!!!! Wth M.Jerome, Kathe Gustave and Bazil Aka Bazo Bazo.
Posted on: Sun, 20 Oct 2013 17:28:51 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015