Mu kiganiro Ishingiro ryo kwizera, tubonye ko Paulo yagiraga - TopicsExpress



          

Mu kiganiro Ishingiro ryo kwizera, tubonye ko Paulo yagiraga ishyaka ryo gusubira aho yabwirije ubutumwa bwiza kugira ngo arebe niba abakiriye Yesu bakimushikamyeho. 1. Ese byateza izihe ngorane ki kuba umubwiriza yabwiriza, ndetse abantu bakakira Yesu ari benshi bakabatizwa ariko ntazasubire kureba uko bashikamye mubyo bemeye? 2. Paulo amaze kwakira Yesu nkUmwami numukiza we, yagize ishyaka rikomeye ryo kwigisha abandi ibyubutumwa bwiza bwa Yesu ndetse agaragaza ishyaka rikomeye, ese wabwira iki abakira Yesu ntibumve ko kubwiriza abandi nabo bibareba? 3. Paulo na Barnaba bagiranye amakimbirane ashingiye ku kuba Paulo atarashakaga ko bifatanya na Mariko kandi Barnaba yari abishyigikiye, bigeza naho batandukana Paulo ajyana na Sila naho Barnaba ajyana na Mariko. Hai igihe hashobora kubaho amakimbirane hagati yabakorera Imana, ariko nyuma agatanga umusaruro mwiza, ese aya makimbirane urayavugaho iki? 4. Ubwo Paulo yahuraga na Timoteyo i Rusitira, yasanze ari umusore ushikamye mu kubaha Imana, ariko ntiyihutiye kumuha inshingano ataramenya ubuhamya bwimyitwarire ye mu myaka yahise. Ese na nubu birakenewe ko mbere yo guha umukiristo inshingano, ugomba kubanza kumenya ubuhamya bwe mbere yo kwakira Yesu? Ikaze uri kumwe na Celestin HABIMANA, Jotham NTIRENGANYA na Leopold HATEGEKIMANA.
Posted on: Wed, 24 Dec 2014 05:04:13 +0000

Trending Topics



class="stbody" style="min-height:30px;">
Monterrazas de Cebu is a master-planned, high–end mixed use

Recently Viewed Topics




© 2015