Mwaramutse mwe mwese duhurira kuri runo rubuga!Mfite icyo mvuga - TopicsExpress



          

Mwaramutse mwe mwese duhurira kuri runo rubuga!Mfite icyo mvuga kuri bino biganirobya BBC-Imvo n´imvano kubw´ijambo rya President Kikwete wa Tanzania. Aho avuga kubiganiro..Ese umuntu arabiganira nande ?Ndinde warenganywe cg agahohoterwa kuko yatashy. mpa urugero rufatika please!!! Ahangirango rero gutaha kwa Gen. Rwarakabije witandukanyije n´ikibi yabereye abenyenyegeza umuriro akarima.Kandi nta biganiro yagiranye na leta ngw´atahe Major Ninja wishe urw´akabozo ishuli ry´abakobwa i Nyange muri Kivumu agakurwayo na Gen. KAYONGA ubu ahembwa n´imisoro y´abanyarwanda Bijya gutangira Congo(Mobutu Sese Seko) yafunguriye abicanyi imiryango yayo ntawubashyizeho igitugu ahubwo n´abafaransa (François Mitterrand)babigizemo uruhare runini . Genocide n´ijambo ryumvikana neza mu matwi yacu cyane ko ari ijambo ry´imahanga , njye numva twajya dukoresha ururimi rwacu ; ABICANYI aha buri wese n´umwana uvuka abyiruka yumva neza anasobanukiwe uburemere bifite. I 94 bijya gutangira amahanga yitaye kuri kolera yari yadutse mu mpunzi ,abantu bahita bibagirwa ibyo basize bakoze , Kongo (ex. Zaire) na Tanzanie bakiriye impunzi nyinshi z´abicanyi bagiye banabafasha kugeza na nubu ye barabohereza i burayi n´Amerika ,nkaha muri Denmark bafite kommune yabo bihariye kandi banga abatutsi bitari ibanga cg gukabya none ngo tumvikane muri political Space; Jesus. Aho rero bibabarije Hon. Kikwete afite ideologie nkiya Mademe Victoire INGABIRE yigize inkana nka Alison Deforge bombi bazi neza ibyakorewe abatutsi naho Gen. KAYUMBA NYAMWASA mbere yo gutunga urutoki Paul KAGAME barwananye intambara yo kwibohora aduhe urutonde rwabo we yishe mbere yo gukorera liste mugenzi we . umunsi mwiza Emmanuel Gafaringa
Posted on: Tue, 30 Jul 2013 04:11:25 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015