Mwaramutseho nshuti zacu! Mu kanya 6h00 urakurikira amakuru - TopicsExpress



          

Mwaramutseho nshuti zacu! Mu kanya 6h00 urakurikira amakuru yikinyarwanda, dusangire ijambo uyatangamo ibitekerezo. 1.Urwunge rw’amabanki ya Equity ruvuga ko ruteganya gukuba kabiri igishoro cyarwo mu Rwanda mu rwego rwo koongeera inguzanyo ku bakiriya babo mu Rwanda. Ibi byagarutsweho n’abagize inama y’ubutegetsi y’uru rwunge ubwo bakirwaga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ejo. 2.Urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika rwari ruteraniye mu nama yarwo y’iminsi 2 i Kigali rwayisoje ejo rukangurirwa kugira uruhare mukugira ijambo kuko aribyo bizarufasha kuzana impinduka mu iterambere ry’umugabane wa Afurika. 3.Bamwe mu bakora umwuga w’ubwubatsi cyangwa ubufundi mu Rwanda bavuga ko impamvu badakunze kwitabira amashyirahamwe biterwa n’uko bakora nka nyakabyizi, guhabwa amasezerano y’akazi bikaba byatuma barushaho kwizamura.
Posted on: Wed, 23 Jul 2014 03:52:13 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015