NDAYISENGA VALENS YACIYE AGAHIGO YEGUKANA TOUR DU RWANDA Nyuma - TopicsExpress



          

NDAYISENGA VALENS YACIYE AGAHIGO YEGUKANA TOUR DU RWANDA Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda bava i Rwamagana bajya i Musanze, agahita yambara umwenda w’umuhondo, Ndayisenga Valens yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye iri siganwa kuva mu 2009 ribaye mpuzamahanga. Ndayisenga ufite imyaka 20 yegukanye iri siganwa akoresheje 24h57’10 ku ntera ya km 933.8 akurikirwa na Nsengimana Jean Bosco amurusha amasegonda 53 naho Umunya Eritrea Debretsion Aron aba uwa gatatu asizwe umunota n’amasegonda 34. Umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2014 wegukanywe n’Umunyamaroc Mraouni Salaeddine wakoresheje 2h43’54 ku ntera ya km 108, yageranye rimwe n’abandi bakinnyi 11 barimo Nsengimana Jean Bosco (2), Ndayisenga Valens (6) na Biziyaremye Joseph wa 9. Ndayisenga Valens akomoka mu Karere ka Rwamagana yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’Umunyarwanda utanga icyizere cy’ejo hazaza heza cyatanzwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, icy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa muri rusange yahawe na RDB ndetse n’igihembo gihabwa umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi cyatanzwe na SORAS. Minisitiri w’Umuco na Siporo, Amb. Habineza Joseph yavuze ko iyi ntsinzi u Rwanda rubonye ku nshuro ya mbere, ari umusaruro mwiza wo gutegura neza abana b’Abanyarwanda. Yagize ati “Abakinnyi nari nababwiye ko ari yo mpano tuzaha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika… Nandi mashyirahamwe (y’imikino) akwiye kubigiraho, akabona ko kwitegura neza bitanga umusaruro mwiza.”
Posted on: Sun, 23 Nov 2014 17:01:44 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015