NEW YORK: PEREZIDA KAGAME YASHIMANGIYE KO IBYIZA U RWANDA - TopicsExpress



          

NEW YORK: PEREZIDA KAGAME YASHIMANGIYE KO IBYIZA U RWANDA RWAGEZEHO ATARI IMPANUKA Perezida Paul Kagame yibukije abasaga 60,000 bitabiriye igitaramo cya Global Citizen Festival ko iterambere n’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho atari impanuka, ahubwo rubikesha gukora cyane bishingiye ku ngufu n’ubushobozi rwivomyemo. Iki gitaramo ngarukamwaka gikangurira abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kurandura ubukene bukabije mu mpfuruka zose z’Isi, cyabereye kuri Central Park i New York mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2014. Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bacyitabiriye barimo abayobozi bakomeye baherutse kwitabira inama ya Loni n’abahanzi b’ibyamamare ku Isi, yabanje kubaratira uburyo Abanyarwanda bafashe iya mbere mu kwikemurira ibibazo, uburyo indwara z’ibyorezo nka Malariya n’impfu z’abana biri hafi kurandurwa burundu. igihe/amakuru/u-rwanda/article/new-york-perezida-kagame
Posted on: Sun, 28 Sep 2014 13:36:05 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015