Nyuma yo kwitandukanya na FDLR, arahamya ubufatanye bwayo na FRDC - TopicsExpress



          

Nyuma yo kwitandukanya na FDLR, arahamya ubufatanye bwayo na FRDC Byakomeje kunugwanugwa ko FDLR , umutwe ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na FRDC, ingabo za Congo, bifitanye imikoranire ya hafi nk’uko umutwe wa M23 wakomeje kubivuga, ariko kugeza ubu umwe mu barwanyi ba FDRL witandukanyije nabo yatanze ubuhamya ku bufatanye bwa FDLR na Leta ya Congo. Ubwo umusirikare Prosper Mapendo yashyikirizwaga Leta y’u Rwanda nyuma yo kwitandukanya na FDLR, hari amabanga yayo yamenwe. Prosper Mapendo atangaza ko mbere ya byose icyatumye yitandukanya n’uyu mutwe ari izabukuru, ati "nababwiye ko ngiye gusura umugore wange naka ikibari, mpita nishyira mu maboko ya MONUSCO (ingabo z’umuryango w’abibumbye zigamije kubungabunga amahoro muri Congo), nayo inshyikiriza u Rwanda.",yatangaje ko FRDC ifatanya na FDLR mu buryo buziguye ko FRDC iha FDRL intwaro: amasasu, imbunda,..., nayo ikabafasha kurwanya imitwe yigometse kuri Leta. Ibi birasa n’ibyo M23 yakomeje kuvuga ko FRDC ifatanya na FDLR mu kubarwanya. Mu biganiro bibera i Kampala bihuza M23 na Leta ya Congo M23 isaba Leta ya Kabila guhashya FDLR, ikanacyura impunzi kugirango haboneke umutekano mu karere. from nonaha
Posted on: Tue, 01 Oct 2013 14:17:23 +0000

Trending Topics



class="stbody" style="min-height:30px;">
Korn Debut First Single ‘Never Never,’ Push Back Release Date
Happy Halloween Eve! If you are planning to celebrate by dressing

Recently Viewed Topics




© 2015