PEREZIDA KAGAME YANENZE CYANE BBC GUHONYORA ABANYARWANDA Mu - TopicsExpress



          

PEREZIDA KAGAME YANENZE CYANE BBC GUHONYORA ABANYARWANDA Mu ijambo rye, nyuma yo gutorwa kwa Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya utari muto anenga ‘documentary’ iherutse gutangazwa na BBC, avuga ko uko yakozwe bigamije gusebya no gutesha agaciro u Rwanda n’abayobozi barwo ndetse ngo ibyo BBC yatangaje ntabwo yabitangaza kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa ku bwicanyi bwo muri Bosnia, ahubwo ko ibi yabikoze kuko ari ku Rwanda. Perezida Kagame mu ijambo rye yafashe umwanya yibutsa inshingano z’umuyobozi ko ari ugukorera abaturage atari ugukorera inyungu ze. Ati “Inshingano abayobozi dufitiye Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange ni uguharanira inyungu rusange z’abayoborwa.” Mu ijambo rye yibukije abayobozi ati “Icyaha cya mbere mu buyobozi ni ukubeshya. Muhitemo hagati y’inyungu zanyu n’izabaturage.” Aganisha ku barwanya Leta baba mu mahanga, yavuze ko badakorera inyungu z’abanyarwanda ndetse ko atari ku nyungu zabo nabo ubwabo, ahubwo bakorera inyungu z’ababafasha. Avuga ko guhitamo gukorera inyungu zitari iz’abanyarwanda ari imwe mu mpamvu zituma igihugu kidatera imbere. Asaba abanyarwanda kwirinda gukoreshwa n’uwariwe wese bitwaje u Rwanda kuko ngo biba ari inyungu ze, bitaba ari inyungu z’abanyarwanda. umuseke.rw/perezida-kagame-yanenze-cyane-bbc-guhonyora-abanyarwanda.html#comment-110626
Posted on: Tue, 14 Oct 2014 21:38:05 +0000

© 2015