TUMUFATIREHO ICYITEGEREREZO : PART 1 Ageze kumusozo wubuzima - TopicsExpress



          

TUMUFATIREHO ICYITEGEREREZO : PART 1 Ageze kumusozo wubuzima bwe Madame white yanditse aya magambo Ubugingo bwanjye niburamuka bubayeho cyangwa butabayeho,ibitabo nanditse bizakomeza bivuge. Kandi umurimo wabyo uzakomeza ujye mbere kugeza kumperuka. Madame white yagu iwe ku munsi wa 16 nyakanga,1915,apfa afite ubutwara budacogora kandi yiringiye umucunguzi we maze ashyingurwa iruhande rwumugabo we nabana be mu irimbi ryi Oak Hill, i Battle Creek, Michigan. Madame white yishimwaga kandi akubahwa nabakozi bagenzi be bitorero,nabo mu muryango we kuko yari umubyeyi witanze kandi yari umukozi: -wumunyamwete -winyangamugayo -ukorera idini adacogora. Yerekanye ubwe yuko ari intumwa,ifite ubutumwa bwIMANA bwo kubwira ubwoko bwayn. Ntabwo yigeze abwira abandi ngo babe ari we bareba,cyangwa ngo agire ubwo akoresha impano ye kumubonera amafaranga cyangwa kuyabonera abantu. Imibereho ye nibyo yari afite byose byeguriwe umurimo wIMANA. UKO ABANDI BARI BAZI MADAME WHITE. Madame white yari umubyeyi: -wumutima. -yari umugore wurugo witonda -yari umunyebambe ukunda gucumbikira abashyitsi. -kenshi yakiraga abantu bacu murugo rwe. -yari umuturanyi ukunda gufasha abandi. -yari umugore utuje. -ufite ingeso zinezeza. -yari umugwaneza mu migirire no ku ijwi. -nta hantu mu mibereho ye wamusanganye mu maso hije,yajingije,ababaye. -umuntu yageraga imbere ye akumva aguwe neza. Tubona yuko kwa white babaga ku rugabano rwa Ba ttle Creek mu kazu gatoya kari ahantu hagari cyane ho guhinga imirimma,hari ibiti bike byamatunda,inka ninkoko,kandi hari nahantu abahungu bakorera kandi bakahakinira. Mu yindi minsi yajyaga munzu yicapiro aho yabonaga ahantu hari ituza ho kwindikira. Iyindi minsi tumusanga mu murima atera uburabyo nimboga,ubundi kandi akagemura imbuto zuburabyo agaha abaturanyi be. Yagambiriye kugira imuhira ahantu hanezeza abuburugo rwe uko ashobora kose kugira ngo abana bajye bahora batekereza i wabo ko ari ahantu umuntu yakwifuza kuba kuruta ahandi hose. Madamae white akora imiririmo yimuhira,yo guteka,akoza ibintu,kumesa no kudoda. Madame white yari umuntu uzi guhaha abyitondeye,abaturanyi be banezezwaga no kujyana nawe kugura ibintu mu maduka,kuko yari azi ibiciro. Nyina yari umugore wumunyabwenge cyane kandi yari yarigishije abakobwa be ibyigisho byingirakamaro byinshi. Yamenye yuko ibintu bikozwe mu gikene ari byo bimara iminsi kuruta ibintu byubwoko bwiza byigiciro cyinshi. Inamazi girwa itorero. P21-23 ICYAMPA ABABYEYI BACU NABASHIKI BACU BAKAMUFATIRAHO ICYITEGEREREZO. IKINDI GICE TUZA KIBAGEZAHO NYUMA.
Posted on: Thu, 27 Nov 2014 06:16:29 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015