Tour du Rwanda 2014: Umunya Maroc Salaeddine ni we wegukanye etape - TopicsExpress



          

Tour du Rwanda 2014: Umunya Maroc Salaeddine ni we wegukanye etape ya Muhanga-Rubavu Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Maroc, Mraouni Salaeddine, ni we wegukanye etapa ya 4, Muhanga-Rubavu, mu irushanwa mpuazamahanga ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare, rimaze iminsi 5 ritangiye. Kuri uyu wa kane, abakinnyi bahagurutse i Muhanga ku isaha ya saa 8h30 berekeza i Rubavu, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu rugendo rwa Km zigera kuri 138.8, ikaba etape ya 5 muri iri rushanwa. Uru rugendo rwo kuva mu majyepfo, berekeza mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, rwaranzwe n’imvura nyinshi, yatangiye kugwa, kuva abakinnyi bagihaguruka i Muhanga, kurinda bageze i Rubavu. Abakinnyi b’igihugu cy’Afrika y’Epfo, ni bo batangiye bagerageza gusatira abandi, ariko bamaze gukora Km 20 aba basore batangiye kunanirwa, bagendera hamwe n’abandi. Abasore bakomoka mu gihugu cya Eritrea, ari nabo bahabwa amahirwe cyane nyuma y’ikipe y’u Rwanda, yo kuba bakwegukana iyi tour du Rwanda ya 2014, bakomeje kwigaragaza cyane nk’abazi kuzamuka, umukinnyi wabo Debesay Mekseb akaba ari we watwaye uduhigo twinshi twahazamuka. Aba bakinnyi batangiye gushyiramo imbaraga cyane barenze mu Bigogwe, aha abakinnyi 2, barimo Tesmegen Buru ukomoka muri Ethiopia na Patrick Byukusenge bari imbere. Aba basore baje gusatirwa cyane bagiye kugera aho irushanwa rirangirira, maze umukinnyi gusa baza Salaeddine aza kurangiza ari ku mwanya wa mbere, asize amadakika, umukinnyi Buru Temesgan wo muri Ethiopia. Bakaba aba bombi baje imbere y’abanyarwanda Nsengimana Jean Bosco na Ndayisenga Valens. Dore uko abakinnyi bakurikiranye bava i Muhanga berekeza i Rubavu: 1. Salaeddine Mraouni (Maroc) yakoresheje 3h46’ 25’’ 2.Buru Temesken (Eritrea) 3h46’ 25’’ 3. Nsengimana J Bosco (Rwanda Karisimbi) 3h46’ 25’’ 4. Valens Ndayisenga (Rwanda Karisimbi) 3h46’ 28’’ 5. Patrick Byukusenge (Rwanda Akagera) 3h46’ 32’’ 6. Gidai Kibrom (Ethiopia) 3h46’ 32’’ 7. Sber Lahcen (Maroc)3h46’ 32’’ 8. Hakuzimana Camera (Rwanda Akagera) 3h46’ 32’’ 9. Mohamed Amine (Maroc) 3h46’ 35’’ 10. Atsbha Getacheu (Ethiopia) 3h46’ 35’’ Urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere kugeza k’umunsi wa 5: 1. Valens Ndayisenga (Rwanda Karisimbi) amaze gukoresha 13h49’ 16’’ 2. Jean Bosco Nsengimana (Rwanda Karisimbi)13h50’ 12’’ 3. Joseph Biziyaremye (Rwanda Karisimbi) 13h50’ 31’’ 4. Depretio Alone (AS.Be.Co Cycling Team Eritrea) 13h50’ 34’’ 5. Patrick Byukusenge (Rwanda Akagera) 13h50’ 41’’ 6. Salah Eddine (Maroc) 13h51’ 19’’ 7. Thomas Temmttaz (Suisse) 13h51’ 20’’ 8.Saber Lahcen (Maroc) 13h51’ 21’’ 9. Buru Temesken Ethiopia) 13h51’ 22’’ 10. Amanuel Million (Eritrea) 13h51’ 26’’ Amafoto ya Etape Muhanga-Rubavu: Amakuru dukesha ruhagoyacu.
Posted on: Thu, 20 Nov 2014 15:07:42 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015