U Bufaransa : Umunyarwanda Eugène Rwamucyo yatawe muri - TopicsExpress



          

U Bufaransa : Umunyarwanda Eugène Rwamucyo yatawe muri yombi Umunyarwanda ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umuganga Eugène Rwamucyo, yatawe muri yombi mu gihugu cy’u Bufaransa. Rwamucyo ari mu Banyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, bashakishwaga na Leta y’u Rwanda, akaba yabaga mu gihugu cy’u Bubiligi. Nk’uko urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru rwabyanditse, ubu uyu mugabo yatangiye guhatwa ibibazo n’urukiko rwisumbuye rw’i Paris mu Bufaransa kugira ngo yisobanure kubyo aregwa. Eugene Rwamucyo wari umuganga mu Bubiligi nyuma akaza guhagarikwa kubera ibirego Leta y’u Rwanda, akurikiranweho gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwamucyo ngo akaba yaritabiraga inama z’abayobozi zateguraga gutsemba Abatutsi zabaga ziyobowe na Minisitiri w’intebe Jean Kambanda wari Minisitiri w’intebe muri guverinoma y’abatabazi ; uyu Jean Kambanda akaba yarakatiwe igifungo cya Burundu n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya. Rwamucyo uhakana ibyo aregwa byose, yari yatawe muri yombi kandi mu mwaka 2010 i Sannois mu mujyi wa Paris mu Bufaransa ubwo yari agiye mu muhango wo gushyingura Jean-Bosco Barayagwiza washinze Radiyo RTLM.
Posted on: Fri, 20 Sep 2013 09:12:23 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015