U RWANDA RURI GUSHAKA ICYO RWAKORA KURI FILIMI YA - TopicsExpress



          

U RWANDA RURI GUSHAKA ICYO RWAKORA KURI FILIMI YA BBC Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 16 Ukwakira ko u Rwanda nk’igihugu rugomba guhabwa igisubizo nyacyo cy’impamvu hakozwe filimi Rwanda’s Untold Story igoreka nkana amateka y’igihugu. Minisitiri Mushikiwabo yashimangiye ko ku giti cye, yababajwe cyane n’iyi filimi yakozwe igahuzwa mu buryo bubi, budasanzwe, kandi ku nyungu za politiki. Nk’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Mushikiwabo avuga ko yakiriye ibitekerezo byinshi by’Abanyarwanda batayishimiye basaba ko u Rwanda rwagira icyo rubikoraho, nk’igihugu cyasagariwe. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yagize ati “Turi kurebera hamwe, twebwe n’abaturage benshi bo mu gihugu, n’inshuti zacu nyinshi zo hanze, abaturage bo mu Bwongereza, abanyeshuri biga hirya no hino ku Isi, … babajwe n’uko iyi filimi yakozwe n’uko yahawe rugari na BBC bene kariya kageni, kandi tugombwa ubwo burenganzira nk’igihugu, nka Leta, nk’abiyobora, nka Guverinoma bwo guhabwa igisubizo nyacyo kuri iyo filimi.” Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rutatinze kugira icyo rwakora kuri iyi filimi, asobanura ko rwabanje kwiha umukoro wo gutega amatwi abaturage, yerekana ko hari n’abanyeshuri b’u Rwanda bari mu Bwongereza bigaragambije basaba ko BBC yahagarika kuyerekana. igihe/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruri-gushaka-icyo-rwakora
Posted on: Thu, 16 Oct 2014 22:18:20 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015