URETSE GUCANGANYIKIRWA NI AYAHE MAFUTI RUDASINGWA NA KAYUMBA - TopicsExpress



          

URETSE GUCANGANYIKIRWA NI AYAHE MAFUTI RUDASINGWA NA KAYUMBA BATARAVUGA UBU BAKABA BAYITA “UNTOLD STORY?” Kayumba na Rudasingwa bakimara kuva mu Rwanda ndibuka ko batangiye guharabika leta y’u Rwanda bashaka akantu kose kayikubita hasi. Kubera ikimwaro kinshi no gushaka kwerekana ubwiza bwabo, ko batotezwaga kubera batemeranya n’ibikorwa na Leta barimo. Aha umuntu yakwibaza niba icyo batemeranyaga na leta ari ugukura abatura mu bukene, kubaha inka, uburezi kuri bose , ubwisungane mu kwivuza ,… Icyemeza ko ari ibi bashakaga kuvuga ni uko batangiye kwamamaza ibihuha byangiza abaturage izi gahunda.bimaze kubananira nibwo bashatse guhindura umuvuno batangira kubeshya amahanga ko abayobozi bakuru mu gihugu aribo bagize uruhare mu iraswa ry’indege ya Habyarimana. Ibi nabyo bavuzweho bato biranyomozwa maze ubwo baba barasebye. None ejobundi bitabaje umunyamakuru w’umwongereza Jane Corbin ngo abafashe kongera kwamamaza iki gihuha gusa ikibabaje ni kubera gucanganyikirwa baketse ko ibi batabivuze maze babyita inkuru nshya( untold story) . Muntu waba warabonye iyi video ni iki wabonye utari usanzwe warumvise?
Posted on: Fri, 03 Oct 2014 16:08:19 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015