Uburyo bushya bwubahirizwa mu mwaka wamashuri 2014/2015 mu gutanga - TopicsExpress



          

Uburyo bushya bwubahirizwa mu mwaka wamashuri 2014/2015 mu gutanga inguzanyo yo kwiga muri kaminuza, leta igiye kujya iguriza abanyeshuri bari mu cyiciro cya 1 kugeza ku cya 4 byubudehe ikiguzi cyose cyamafaranga yishuri(100% of tuition fee) mu gihe ibyo byabaga gusa ku banyeshuri bari mu cyiciro cya 1 nicya 2 gusa abo mu cya 3 nicya 4 bakaba bemererwaga 50% byikiguzi cyamafaranga yishuri. Muri ubu buryo bushya namanota azajya agenderwaho ku buryo umuntu ashobora kuba mu cyiciro cya 1 cyubudehe ntabone inguzanyo nubwo yaba afite amanota amwemerera kwiga kaminuza ariko yenda afite make ugereranije namanota shingiro ku gutanga inguzanyo hakurikijwe ibyo yize kuko aba science na arts ntibazafatira ku manota amwe .Ibi ni bimwe mu byatangajwe na #MINEDUC mu kiganiro nabanyamakuru.
Posted on: Tue, 16 Sep 2014 15:24:52 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015