Umuhanzi urimo kuzamuka mu njyana ya Hip Hop na Rap ariwe Salmon - TopicsExpress



          

Umuhanzi urimo kuzamuka mu njyana ya Hip Hop na Rap ariwe Salmon aratangaza ko mu gihe abandi bahanzi bajya bavuga ko inganzo zabo bagiye bazikura ku bandi , we siko bimeze arashimangira ko ayikura ku Mana yo mu ijuru nyiribiremwa. Mu kiganiro n’umuhanzi Salomon w’imyaka 22 y’amavuko yadutangarije ko Imana ariyo acyesha ubuhanzi nta muhanzi nyarwanda wamenyekanye yaba yaragendeyeho kugirangoi atangire kuririmba,akomeza yavuze ko yakoze indirimbo yitwa Nasogongera akaba yarayikorewe na Producer Jean Luc muri Top 5 SAI. Salomon avuga ko mbere yari yarakoze Album yose igera ku ndirimbo 10 bitewe n’ukuntu Tough Gangz yari igezweho imiririmbire icyo gihe yaje ari iya Tough Gangz, nyuma yo kumenya ko inganzo ayikesha Imana rurema niho yahise afata gahunda yo gutangira bundi bushya ahita akora iyo, kuko yemeza ko iyo Album yari yakozwe huti huti aho yari yatewe inkunga n’ikigo cy’urubyiruko Album iza gukorerwa muri Top 5 SAI ikorera I Musanze ikaba ifite n’ishami I Kigali. Ku byerekeye n’umuhanzi Salomon yemera mu Rwanda yavuze ko ari Bull Dog,asobanura ko akunda uburyo arapamo ariko bitavuze ko yamwigana koko ngo bose bahuriye mukibuga kimwe, muri East Africa yavuze yemeza ko akunda umugande witwa GNL Zamba, akaba anamwemera no muri Afurika yose, ku rwego rw’isi Salomon yagize ati “Njyewe niyumvamo bidasanzwe umuhanzi witwa Eminem Show The Slim Shady ni umuhanga cyane inzozi zanjye nuko nagera ku rwego nk’urwe cyangwa nkazarurenga”.umuryango.rw/spip.php?article15152
Posted on: Tue, 06 Jan 2015 12:35:03 +0000

© 2015