Umunyarwanda yandikiye ibaruwa Perezida Robert MUGABE wa - TopicsExpress



          

Umunyarwanda yandikiye ibaruwa Perezida Robert MUGABE wa ZIMBABWE Hashize 5 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 13/08/2013 . Yashyizwe ku rubuga na CHIEF EDITOR · Nta Gitekerezo kirayitangwaho inShare Nyakubahwa perezida wa ZIMBABWE mbere na mbere mbanje kukwifuriza amahoro ndetse n’imigisha biva kuw’iteka (kuko nemera ko buri muntu wese waremwe akwiye kugendererwa n’uwiteka Imana kandi akagirirwa ubuntu kabone niyo abenshi baba babona atabikwiye ) Muri macye rero ikinteye kukwandikira nifuza kukumenyesha ko ubusanzwe ntakunda kwemeranya nawe ku byerekeye imvugo ukoresha nubwo zimwe muri gahunda zawe aba ari nziza gusa uburyo uzishyira mu ngiro nabyo ndabicyemanga ariko noneho uyu munsi nagirango nkumenyeshe ko ijambo washikirije abanyagihugu bawe ubwo mwizihizaga umunsi w’intwari ndishyigikiye cyane rwose ndabizi hari abari bunyite umusazi(nkuko nawe hari abakwita umusazi ariko reka ntange impamvu zanjye) 1.Wagize uti abatemera ko watsinze bajyende kwimanika birumvikana ko aha washakaga kuvuga Morgan Tsvangirayi nibyo koko abatabyemera nibanjye kwimanika kuberako nkuko twese tubizi uyu Morgan Tsvangirayi yari muri guverinoma icyuye igihe akaba kandi yari na minisitiri w’intebe bishatse kuvuga ko yari azi neza uko imikorere muri leta yawe iteye niba koko atize commission ishinzwe gutegura amatora kuki yemeye kuyajyamo ?? Ndizera ko iyi myaka yari amaze ari muri leta yawe yari amaze kumenya neza ibigenda n’ibitagenda iyo aramuka atubwiye ko atazajya mu matora kuko azi neza ko inzego zishinzwe kuyategura zidakora neza aho twari kubyemera none atangiye kwiriza nkuko natangiye mbivuga rero nta mbabazi ku bantu biriza kandi aho kugirango bakomeze birize bakwiyahura umugani wawe bakwibanika bagakura amarira ndetse n’urujijo mu bantu 2.Wagize uti ntago uzongera gusangira ubutegetsi n’abandi bantu aha nanone ndizera ko washakaga kuvuga Morgan Tsvangirayi n’abo bafatanyije aha naho nanjye ndakwemera kandi nkemeranya nawe kuko umuntu nkuyu wahaye amahirwe yo kwinjira muri leta yawe kugirango agufashe kuyobora ndetse no kugeza abanya ZIMBABWE kw’iterambere ndetse anakosore amakosa yagiye aba ariko akaba afite indimi ebyiri (niba yaremeye kujya mu matora nuko yemeraga ko hari ibyakosowe ariko kuko ayatsinzwe ari kuvuga ko ntacyo wahinduye) Uyu rwose biragaragara ko mudakwiye gukomezanya urugendo nukuvuga ko yaje akirira amafaranga y’abanyagihugu(aha ndaza kuhakomoza ingingo ya 3) maze ntihagire icyo abamarira kubijyanye no kubavugira ndetse no gushaka gukosora ibitagenda neza , bishoboke ko yamenyereye ko azajya atera hejuru kugirango mukomeze mumuhe intebe yo kuriraho 3.Nanone kandi wagize uti “kandi ndahamya ko nta ni mbwa izinukiriza imirambo yabo” aha naho rwose nyakubahwa ufite ukuri kuko ndibaza ko IMBWA zose zaho muri ZIMBABWE zifite ba nyirazo inaha iwacu i Rwanda turavuga ngo buri mbwa yubaha shebuja wayobisobanuye ko imbwa idashobora gukora icyo sebuja yayibujije aha ndashaka kwerekana ko ba shebuja b’izo mbwa zanyu zose bamwe bari bagushyigikiye mu matora(aba bo ntago bashobora guha uburenganzira imbwa zabo kujya kwinukiriza imirambo yabo) ariko kandi nanone n’abari bashyigikiye aba bashobora kwimanika ndahamya ko batazaha uburenganzira imbwa zabo ngo nazo zize kwinukiriza .ibi ndabivuga kubera ko babatabye mu nama babijeje ko kiriya gihe cyose bamaze bari muri leta yanyu bari barimo barakora kugirango hagire igihinduka ariko burya bari bicaye bari kwirira imisoro yabo baturage ahubwo Nyakubahwa reka mpinire hano kandi nkwifuriza imirimo myiza wongeye gushingwa n’abanyagihugu kandi nizere ko uzakora kubw’inyungu z’abanyagihugu bose ikindi nagusaba rero nyakubahwa n’ukugerageza icyo gihugu cyawe kikongera kuba ikigega cya Africa kuko nkurikije ibyo babwiye ngo ubukene bubageze habi muri iyi minsi ikindi kandi ngo n’ifaranga ryanyu ryataye agaciro ngo kugeza aho umuntu ajya kugura umugati atwaye amafaranga miriyoni nyinshi mu ngorofani kuburyo ngo ashobora guhura n’abajura bakamwiba ingorofani amamiriyoni bakayamusigira nyakubwa twizere ko ubu noneho ugiye gukora ukazasigira abanya ZIMBABWE igihugu wifuje kuva cya gihe waharaniraga ubwigenge bwacyo murakoze kandi Imana ikomeze kubana nawe. PS:Nyakubahwa sinzi neza ko iyi baruwa yanjye izakugeraho gusa niramuka ikugezeho ndifuza ko wazansubiza ubwira ko hari icyo ugiye gukora kubyerekeranye no kuzamura ubukungu ndetse ukanabwira rwose ibanga wakoresheje rituma abaturage bakomeze kugukunda kandi bari mubukene bukabije(nkurikije ibyo twumva kuri za radio ) Wowe uyisoma ushobora kuyisangira n’abandi (ukanayishyira mu zindi ndimi ) mpaka igeze kuri President MUGABE Robert Michel MANIRAHO [email protected] Kigali RWANDA
Posted on: Tue, 13 Aug 2013 19:40:28 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015