ZABURI - TopicsExpress



          

ZABURI 145(144),10-11.12-13ab.17-18. ______________________________ Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima, abayoboke bawe bagusingize! Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe, batangaze ubushobozi bwawe, bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe, n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe. Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose, ubutegetsi bwawe buzaramba. Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose, akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose. Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza, hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.
Posted on: Fri, 18 Oct 2013 08:15:14 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015