nshuti za umuco maze iminsi ntaboneka ndi kubategurira utuntu - TopicsExpress



          

nshuti za umuco maze iminsi ntaboneka ndi kubategurira utuntu twiza kubera ko mbakunda. uyu munsi nabateguriye agakuru kurukundo rwumukbwa numuhungu umwe yitwa diane undi yitwa RWIBUTSO ni inkuru igiye iba mu byiciro icya mbere ndababwirauko rwibutso na diane bahuye. diane ni umunyeshuli muri ULK rwibutso ni umushoferi twara imodo ya GORILAND aba uko bahuye hari mu masaha yumugoroba ubwo diane yava ku ishuli ahagaze imbere yamarembo ya ULK rwibutso nawe amanutse avuye gucyura umukozi mugenzi utaha ku gisozi urenze ku kuri iyo kaminuza. byabaye ngombwa ko rwibutso gera kuri ULK agiye kugura carte ya telephone abona abanyeshuli nibenshi kandi ari mu modoka wenyine nibwo yabasabye ko bajyamo akabacyura . rwibutso yatahaga Kicukiro naho diane ataha i nyamirambo. ntiyitaye aho bajya yatwaye abashoboka abandi barihangana ageze kinamba bose basabye gusigara kubera ko imodoka batega ari kimironko na remera kando zo zarabonekaga. mu modoka ubwo haje gusigaramo diane na rwibutso. rwibutso atangira abaza diaye ati rwibutso. mwe harya mutaha he ? diane: ni nyamirambo rwibutso: nakugezayo ko ariyo nzira diane : waba ukoze cyane rwibutso : reka dukomeze bagiye baganira kugeza aho batangiye kwibwirana ndetse bahana natelephone mu gutandukana byabaye intambara. kubera buri umwe yari yakunze ariko habura numwe utobora ngo avuge rwibutso yaje kugera mu rugo ajya kuri telephone avuga aya magambo: rwibutso: dianeee!!!!!!! diane: karame> rwibutso: nagusize ahantu habi hatabona waba wageze mu rugo? diane: nahageze rwibutso: imana ishimwe diane: urakoze rwibutso: diane hari ikintu nabonye nshaka kukubwira diane:nanjye hari icyo nabonye nshaka kukubwira. igice gitaha tuzababwira ibiganiro uko byakomeje .. mufite amatsiko ? ikindi gice mu gikeneye ryari? uyu munsi cg ejo ?
Posted on: Sun, 27 Jul 2014 09:33:48 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015