AKA KANTU KARAKUREBA GASOME KANDI UKAZIRIKANE: Iyo ufashe inote - TopicsExpress



          

AKA KANTU KARAKUREBA GASOME KANDI UKAZIRIKANE: Iyo ufashe inote y’amafaranga y’u Rwanda 5000 nshyashya uba ubona ari nziza rwose ukabona ko ifite isura nziza, ariko nanone iyo uyifashe ukayifunyanga, ukayihinarika, ukayikandagira ndetse ukanayanduza, ubona isa nabi ariko ntabwo agaciro kayo gashobora guhinduka! Ishobora kuba isa nabi rwose ndetse ikaba ihinamiranye ariko ntiyigera ita agaciro na gake ihora ari 5000 ndetse unayifite yanduye inashaje ntawaguha 4900 ngo uyimuhe kuko uba uzi ko agaciro kayo kakiri ka kandi! No ku bantu rero niko bimeze! Ushobora kwangwa, ukarenganywa, ugakandamizwa ndetse ugaharabikwa cyangwa ugakorerwa ibindi bintu bigaragara mu maso yabantu nkibigutesha agaciro nyamara agaciro kawe nkumuntu ni bwa bumuntu wifitemo, abagukunda bazahora bakubona nkufite agaciro kandi nimbere yImana uzahora ugaragara nkufite agaciro yakuremanye. Nubona abantu bakugirira ishyari jya wibuka ko ugiye gutema igiti mu ishyamba atoranya ikigororotse, burya nabo baba bakubonye nkubarenze kandi baba bakweretse ko ufite agaciro kuko ntawakugirira ishyari atabona icyo wagezeho cyangwa se ngo abone agaciro kagaragara ufite. Ntushobora kunyura bose, ntushobora gushimisha buri wese kandi ntushobora gukundwa na buri wese kuko utanameze nka buri wese. Gira ishema ryuwo uriwe kandi uharanire kujya imbere, abaguca intege bagutere imbaraga zo gukora cyane wumve ko babiterwa nubushobozi bakubonamo kandi iteka wite ku mutimanama wawe ukore ibyo wumva wemeranya nawo kuko abantu bo ntiwabashobora! Nuceceka uzitwa umugome, nuvuga bakwite bavugamenshi, nugira abantu inama bakwite bamenya abandi bavuge ko wigira mwiza, nubona amafaranga ukagurira abantu ibyo kurya n’ibyo kunywa bavuge ko washakaga kubirataho, nutabagurira nabwo bakwite igisambo, nubaha umwanya munini wo kubaganiriza bazakwita inkorabusa, nuramuka ubuze nabwo bavuge ngo wabiciyeho ntukibikoza… Imenye kandi ukore ibyo wemeranya numutimanama wawe ibindi ni ibigutesha umutwe! KORA SHARE UBIMENYESHE NABANDI
Posted on: Sun, 28 Sep 2014 12:30:00 +0000

Trending Topics



T RESPONDER UNIT The East Meath Cardiac
I have for rehoming a lovely little dog, she is a mixed breed toy
Today we see how fraught the national and civil divide, radicalism

Recently Viewed Topics




© 2015