Abatoza b’Amavubi bamaze kwishyurwa miliyoni zisaga 600 mu myaka - TopicsExpress



          

Abatoza b’Amavubi bamaze kwishyurwa miliyoni zisaga 600 mu myaka 5 Nyuma y’igihe ikinyamakuru Izuba Rirashe gishaka kumenya imikoreshereze y’amafaranga yo muri siporo y’u Rwanda bikanga gutangazwa n’ababishinzwe, cyashoboye gucengera kimenya imishahara y’abatoza b’ikipe y’Igihugu (Amavubi) yari yaragizwe ibanga. Mu myaka itanu ishize, abatoza b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) bamaze kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni magana atandatu mirongo itanu na zirindwi n’ibihumbi magana inani (657.800.000Frw) (1.012.000 USD). Nubwo Abatoza bishyurwaga akayabo muri iyi myaka ishize, ntabwo ikipe y’igihugu yigeze itwara igikombe cyaba icya CECAFA cyangwa se ngo ibone itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cyangwa icy’isi. Umutoza Branko Tucak ukomoka muri Croatia ni we waciye agahigo mu myaka itanu ishize kuko yahembwaga ibihumbi 20 by’Amadolari y’Amerika buri kwezi (bihwanye na 13.000.000 frw), aya mafaranga yatwaraga akongerwaho icumbi, imodoka n’ibindi yakeneraga byose. Branko yatoje Amavubi guhera muri Mata 2008 kugeza Ugushyingo 2009 ubwo yirukanwaga, bivugwa ko yahembwe arenga Amadolari 380.000 ajya kungana na 247.000.000 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda hatabariwemo icumbi n’ibindi. Branko Tucak yibukirwaho kuba yari umutoza ufite igitsure ku bakinnyi kandi abayobozi na bo ntibamuvugiragamo. Umunyaghana Sellas Tetteh yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Gashyantare 2010 aza kwegura taliki 6 Nzeri 2011 nyuma yo kutagira icyo amarira Amavubi. Nawe umushahara we mbumbe ku kwezi wari uhwanye na 20.000 USD cyangwa se miliyoni 13.000.000 Frw. Nyuma yo gusezera kwa Sellas Tetteh uwari umwungirije Eric Nshimiyimana niwe wafashe ikipe kugeza aho akazi kahawe Sredovic Milutin Mico mu Gushyingo 2011, nawe waje kwirukanwa kuwa 17 Mata 2013. Micho ubu utoza ikipe y’igihugu ya Uganda bamuhisemo bamushima ko ari we mutoza uzi abakinnyi b’Amavubi ndetse n’umupira w’Afurika. Nubwo yari ashyigikiwe n’abayobozi bakuru barimo Ministri w’Umuco na Sports, Diregiteri wa Sports muri MINISPOC na Perezida wa FERWAFA ntacyo yamariye Amavubi. Micho yahembwaga 16.000 USD buri kwezi, yasezerewe amaze guhembwa 272.000 USD ahwanye byibuze na Miliyoni 176,800,000 Frw. Icyakora aya mafaranga yose ntiyabariwemo ashobora kuba yarishyuwe abatoza nyuma yo guhagarikwa ku mirimo yabo amasezerano bagiranye n’ubuyobozi bwa siporo mu Rwanda atarangiye. Ubu Amavubi aratozwa n’Abanyarwanda Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) ubu iratozwa n’Umunyarwanda Eric Nshimiyimana ahembwa gusa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000 Frw) buri kwezi kandi akimenya mu bindi byose harimo no kuzenguruka mu gihugu hose areba abakinnyi ndetse anakurikirana shampiyona y’umupira w’amaguru. Uwatanze aya makuru yavuze ko Eric Nshimiyimana yifuzaga guhembwa miliyoni eshanu, ariko barayamwima. Uwatanze aya makuru wo mu buyobozi bwa siporo wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati"yashakaga miliyoni eshanu, ariko turangiza twumvikanye miliyoni enye, kandi nayo twayamuhaye kuko muri APR FC yahembwaga arenze gato miliyoni eshatu, ntabwo rero twari kumuha ari munsi y’ayo yahembwaga muri Club kandi aje gukorera ikipe y’igihugu.” Abatoza bungirije Baptiste Kayiranga na Mugisha kimwe n’abakozi (staff) mu ikipe y’Amavubi harimo n’abaganga ntibagira amasezerano ya buri kwezi ahubwo bahembwa iyo ikipe y’igihugu yagiye mu mwiherero utari munsi y’iminsi itatu. Kayiranga Jean Baptiste ahabwa Miliyoni imwe(1.000.000 frw) buri gihe iyo bagiye mu mwiherero, bivuga ko iyo nta mikino ikipe y’igihugu ifite nta mafaranga abona. Muganga w’ikipe ndetse n’umutoza w’abazamu bahembwa ibihumbi magana inani (800.000 frw) iyo ikipe yagiye mu mwiherero na ho ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team manager) Alfred Ngarambe ahembwa 300.000 frw buri kwezi. Diregiteri ushinzwe tekiniki mu ikipe y’igihugu ndetse agatoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 na 20 (U-17 na U-20) Richard Tardy ahembwa buri kwezi 14.000 USD (arenga 9.100,000 Frw) Uretse aya mafaranga abatoza bahabwa buri kwezi cyangwa se abahembwa ari uko Amavubi agiye mu mwiherero, hiyongeraho amafaranga y’urugendo angana n’amadolari igihumbi (1.000 USD) iyo ikipe igiye hanze. -------------- Cfr Izuba rirashe
Posted on: Mon, 02 Sep 2013 15:58:30 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015